skol
fortebet

Ba banya Mali babyaye abana 9 icyarimwe bashyize hanze amafoto yabo ku nshuro ya mbere

Yanditswe: Friday 22, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku ya 5 Gicurasi 2021, nibwo Madamu Halima Cisse yibarutse abana icyenda mu ivuriro rya Ain Borja i Casablanca, muri Maroc, aca agahigo k’isi kari kashyizweho na Nadya Suleman mu 2009, wibarutse abana umunani bazima.
Ubu, amezi atanu arashize kuri Madamu Cisse uvuga ko aba bana be bavutse batuzuye bagenda bakura kandi bafite ubuzima bwiza ndetse yiteguye gutaha iwabo muri Mali.
Mu kiganiro yatangiye mu bitaro byo muri Maroc, uyu mugore w’imyaka 26 yagize ati: ’Bose bameze neza, kandi mfite (...)

Sponsored Ad

Ku ya 5 Gicurasi 2021, nibwo Madamu Halima Cisse yibarutse abana icyenda mu ivuriro rya Ain Borja i Casablanca, muri Maroc, aca agahigo k’isi kari kashyizweho na Nadya Suleman mu 2009, wibarutse abana umunani bazima.

Ubu, amezi atanu arashize kuri Madamu Cisse uvuga ko aba bana be bavutse batuzuye bagenda bakura kandi bafite ubuzima bwiza ndetse yiteguye gutaha iwabo muri Mali.

Mu kiganiro yatangiye mu bitaro byo muri Maroc, uyu mugore w’imyaka 26 yagize ati: ’Bose bameze neza, kandi mfite umunezero wo kubitaho. Baragenda bakomera buri munsi kandi birashoboka ko bazemererwa kuva mu bitaro vuba. ’

Umugabo we Kader Arby w’imyaka 35, umutwara amato mu ngabo zirwanira mu mazi zo muri Mali, byabaye ngombwa ko asigara mu rugo rwabo rw’ibyumba bitatu i Timbuktu kubera amabwiriza ya Guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Covid kandi akaba yashoboye guhura n’abana be bwa mbere muri Maroc ku ya 9 Nyakanga.

Abahungu bane muri aba bana 9 bitwa Mohammed, Bah, El Hadji na Oumar mu gihe abakobwa batanu bitwa Hawa, Adama, Fatouma, Oumou na Kadidia.

Ku nshuro yabo ya mbere,Madamu Cisse n’umugabo we bashyize hanze ifotobari hamwe n’izi mpanga zabo.Uyu niwe mugore wa mbere mu mateka yisi ubyaye abana icyenda icyarimwe kandi bose ari bazima.

Halima Cisse yagaragaye atewe ishema n’aba bana be, nyuma y’amezi atanu amaze guca ibintu mu makuru yo hirya no hino ku isi yose.

Mu gihe impinja zegereje kuzuza amezi atandatu, Madamu Cisse n’umugabo we Kader Arby wimyaka 35, bishimiye gusohora aya mafoto mashya akora ku mutima bari hamwe n’abana babo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa