skol
fortebet

Bafashe umwanzuro udasanzwe nyuma yo kumenya ko abana babo bagiye guhuma

Yanditswe: Thursday 15, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa wabo Mia yari afite imyaka itatu gusa ubwo Kanada Edith Lemay na Sebastien Pelletier bashakanye babonaga bwa mbere ko uyu mwana wabo afite ibibazo byo kureba.
Nyuma yo kumujyana bwa mbere kureba umuganga w’inzobere, Mia, imfura mu bana babo bane, bamusanganye indwara ya retinitis pigmentosa, indwara idasanzwe itera kubura burundu cyangwa kugabanuka k’ubushobozi bw’umuntu bwo kureba.
Kugeza ubu, Lemay na Pelletier, bamaze imyaka 12 barushinze,babonye ko n’abahungu babo babiri, Colin, (...)

Sponsored Ad

Umukobwa wabo Mia yari afite imyaka itatu gusa ubwo Kanada Edith Lemay na Sebastien Pelletier bashakanye babonaga bwa mbere ko uyu mwana wabo afite ibibazo byo kureba.

Nyuma yo kumujyana bwa mbere kureba umuganga w’inzobere, Mia, imfura mu bana babo bane, bamusanganye indwara ya retinitis pigmentosa, indwara idasanzwe itera kubura burundu cyangwa kugabanuka k’ubushobozi bw’umuntu bwo kureba.

Kugeza ubu, Lemay na Pelletier, bamaze imyaka 12 barushinze,babonye ko n’abahungu babo babiri, Colin, ubu ufite imyaka irindwi, na Laurent, ubu ufite imyaka itanu, na bo bafite ibimenyetso by’iyi ndwara.

Ubwoba bwabo byemejwe ko bufite ishingiro ubwomuri 2019 bajyaga kubasuzumisha indwara imwe,bakayibasangana.

Lemay agira ati: "Nta kintu na kimwe ushobora gukora rwose", asobanura ko kuri ubu nta muti ufatika wagabanya umuvuduko wa retinitis pigmentosa.

Ntabwo tuzi uko bizagenda, ariko turateganya ko bazahuma rwose mu myaka yo hagati."

Bamaze kumenya aya makuru, aba bashakanye bibanze cyane mug ufasha abana babo kubaka ubumenyi bakeneye kugirango bazabashe kuyobora inzira zabo z’ubuzima.

Igihe inzobere ya Mia yamusabaga ko bamwongerera "ubushobozi bwo kureba", Lemay yamenye ko hari inzira imwe idasanzwe bashobora kubimukoreramo we nabandi bana.

Agira ati: "Naratekereje nti:" Ntabwo nzamwereka inzovu mu gitabo, ngiye kumujyana kureba inzovu nyayo.Kandi ngiye kuzuza mu mboni ze amashusho meza, meza cyane nshobora."

Bidatinze we n’umugabo we batangiye gufata gahunda yo kumara umwaka bazenguruka isi hamwe nabana babo.

Nkuko Lemay na Pelletier batemberanaga kenshi mbere yuko baba ababyeyi, ubu bajyana n’abana babo mu ngendo zitandukanye,zirimo indende zitigeze zishoboka mbere.

Pelletier ukora mu by’imari yongeyeho ati: "Nyuma yo gukora isuzuma, dufite ibyihutirwa.Hari ibintu bikomeye byo gukora mu rugo, ariko nta cyiza nko gukora ingendo.

"Ntabwo ari ibintu nyaburanga gusa, ahubwo n’imico itandukanye n’abantu."

Bidatinze, batangiye kugerageza kwizigamira amafaranga, kandi impamba yabo y’urugendo yariyongereye ubwo sosiyete Pelletier yakoragamo anafitemo imigabane yagurwaga.

Uyu muryango w’abantu batandatu wagombaga gutangira ingendo muri Nyakanga 2020, kandi wari wateguye gahunda yimbitse irimo kuzenguruka Uburusiya ku butaka, no kumara igihe mu bushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa