skol
fortebet

Bagurishije abana babiri kugira ngo babone amafaranga yo kujya I Dubai

Yanditswe: Friday 25, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’ahitwa Port Harcourt, muri Leta ya Rivers,muri Nigeria rwakatiye abagore babiri, Chinaza Smart, na Amarachi Ahukanna, igifungo cy’imyaka 12 buri wese kubera icyaha cy’ubugambanyi no gucuruza abana.
Chinaza w’imyaka 21 na Ahukanna w’imyaka 28 bahamwe n’icyaha cyo gucura umugambi wo kugurisha umwana w’imyaka ibiri, Daniel,ibihumbi 400.000 by’ama NAIRA ku mugore uzwi ku izina rya Precious ukomoka muri Leta ya Anambra.
Umucamanza mukuru, Felicitas Amanze, yavuze ko abo bantu bombi baregwa (...)

Sponsored Ad

Urukiko rw’ahitwa Port Harcourt, muri Leta ya Rivers,muri Nigeria rwakatiye abagore babiri, Chinaza Smart, na Amarachi Ahukanna, igifungo cy’imyaka 12 buri wese kubera icyaha cy’ubugambanyi no gucuruza abana.

Chinaza w’imyaka 21 na Ahukanna w’imyaka 28 bahamwe n’icyaha cyo gucura umugambi wo kugurisha umwana w’imyaka ibiri, Daniel,ibihumbi 400.000 by’ama NAIRA ku mugore uzwi ku izina rya Precious ukomoka muri Leta ya Anambra.

Umucamanza mukuru, Felicitas Amanze, yavuze ko abo bantu bombi baregwa bakoze icyaha gikomeye ku mwana w’inzirakarengane utatangajwe.

Yavuze ko uregwa wa kabiri (Ahukanna), winjije uregwa wa mbere (Chinaza) mu bucuruzi bwo gucuruza abana, yabeshye urukiko ko atamwemeje ko yagurisha umuhungu we kugira ngo abone amafaranga yo kujya i Dubai, mu bihugu by’Abarabu,kugira ngo ajye ahembwa ibihumbi 400.000 by’ama Naira buri kwezi.

Umucamanza mukuru yemeje ko Ahukanna yari umucuruzi ruharwa w’abana,maze akatira aba bombi igifungo cy’imyaka 12 kubera ibyaha by’ubugambanyi no gucuruza abana.

Aganira n’abanyamakuru hanze y’urukiko, umukozi ushinzwe amategeko mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abavoka b’abagore (FIDA), Madamu Esther Acho-Korienta, yashimye urwo rubanza anagaragaza ko bizeye ko ruzabera isomo abandi bacuruza abana.

Yagize ati: “Aba bakobwa bombi bagambiriye kugurisha umwana w’uregwa wa mbere mu rwego rwo kujya i Dubai mu bucuruzi.

Uregwa wa kabiri yegereye uregwa wa mbere amubwira ko yinjiza Ama Naira 400.000 buri kwezi i Dubai,amubaza niba azakomeza kubabara kubera umukunzi we aho kujya i Dubai gukora ubucuruzi yakoraga.

Bagurishije umwana w’imyaka ibiri ku mugore i Ihiala, muri Leta ya Anambra, kandi kugeza ubu, umwana ntaraboneka.

Uregwa wa kabiri kandi yagurishije umwe mu bana be kugira ngo ajye i Dubai.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa