skol
fortebet

Bahuriye mu kabari bagiye kwiyahuza inzoga kubera ibibazo bibabyarira urukundo rudasanzwe

Yanditswe: Thursday 23, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Musiimenta yari yagiye mu kabari gutura umujinya byeri mu gihe Nuwagaba nawe bahuriye mu kabari agiye kunywa kubera akababaro ke. Amaherezo bahuriye ku meza amwe baraganira birangira bamenye ko ari amasengesho yabo yashubijwe buri wese yifuzaga undi.
Ku wa 28 Gicurasi 2018,Musiimenta yari arangije ibizamini by’igihembweNyuma yo gushyira imbaraga mu kwitegura no gukora neza ibizamini,Melisa Musiimenta,yaje kwibuka ibibazoyahuye nabyo mu rukundo nyuma biza kumutera kwiheba kuko yumvaga (...)

Sponsored Ad

Musiimenta yari yagiye mu kabari gutura umujinya byeri mu gihe Nuwagaba nawe bahuriye mu kabari agiye kunywa kubera akababaro ke. Amaherezo bahuriye ku meza amwe baraganira birangira bamenye ko ari amasengesho yabo yashubijwe buri wese yifuzaga undi.

Ku wa 28 Gicurasi 2018,Musiimenta yari arangije ibizamini by’igihembweNyuma yo gushyira imbaraga mu kwitegura no gukora neza ibizamini,Melisa Musiimenta,yaje kwibuka ibibazoyahuye nabyo mu rukundo nyuma biza kumutera kwiheba kuko yumvaga adahabwa agaciro akwiriye. Yari ananiwe kandi yari akeneye kuruhuka. We n’inshuti ye magara, bahisemo kujya kubyina mu kabari kari hafi.

Igihe babyinaga bakishimira ibinyobwa byabo, abagabo babiri binjiye mu kabari baricara bategana nabo. Musiimenta n’inshuti ye bakomeje kubyina ariko bkamama akajisho kuri abo bagabo. Nyuma y’igihe gito, babonye ko umwe muri bo arimo kunywa mu buryo buasanzwe muri ako kabari, bombi baraturika baseka, bituma akanguka arabareba.

Nyuma yo kubura mubyara we mu mpanuka y’imodoka mu cyumweru cyari gishize, Allan Nuwagaba nawe yari yaje muri ako kabari kunywa kugira ngo yirengagize akababaro ke. Ariko, yinjiye mu kabari, yabonye Musiimenta ahita amukunda. Ariko rero, ntiyigeze amwitaho nk’uko yari abyiteze.

Hanyuma,we na mugenzi we batangiye kumuseka gusa nubwo yari acitse intege,yahisemo kwegera izo nshuti zombi.

Musiimenta yagize ati: “Amaze guhaguruka, nahise nkunda uburebure bwe. Nahoraga nsenga Imana nyisaba umugabo muremure. Kumwenyura kwe na byo byari bishimishije kandi ageze hafi yanjye, Umubavu we waranshimishije cyane ".

Bakimara kuganira, yababwiye iby’agahinda ke kandi nkuko bisanzwe, baramuhumurije kandi baramuhoza.

Nuwagaba yagize ati“Rwabaye urukundo ku nshuro ya mbere duhuye. Usibye kuba yaritaye ku muntu atazi na gato, ubwiza bwe no kumwenyura kwe nabyo byari ibintu byo kwtaho. Nabonye kandi yari wenyine, byari inyongera akarusho. Uburebure bwe bwari inyongera ihambaye ".

Aba bakobwa batashye, Nuwagaba yabahaye itike kandi aha Musiimenta nimero ye ya telefone. Bukeye, Musiimenta yamwoherereje ubutumwa, bwabaye intangiriro y’urugendo rw’ubucuti. Nibyo, byari ubucuti kuko buri wese yari afite umukunzi. Ariko,ku bw’amahirwe, nta numwe wwari wishimiye umukunzi we.

Nuwagaba avuga ko umukobwa bari mu rukundo icyo gihe yari Slay Queen ndetse amusaba kumuha amafaranga menshi,bituma atamukunda.

Urukundo rw’aba bombi rwakomeje gukura kugeza uyu munsi biteguye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore nkuko byatangajwe na Daily Monitor yo muri Uganda.Aba bombi bakomoka muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa