skol
fortebet

Bakoreye ubukwe bw’igitangaza ibikeri 2 kugira ngo babone imvura

Yanditswe: Thursday 21, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Buhinde, ibikeri bibiri byakorewe ubukwe ahitwa i Gorakhpur, muri Leta ya Uttar Pradesh, mu rwego rwo kureba ko babona imvura yatinze muri uyu mwaka bigatuma ibyaka yuma.
Uyu muhango wateguwe n’ishyaka rya politiki ry’Abahindu Mahasangh, wabaye ku wa kabiri aho imihango yose yabereye mu rusengero rwa Kalibari muri Gorakhpur. Abantu benshi cyane bitabiriye ubwo “bukwe”.
Ramakant Verma ukomoka mu Bahindu Mahasangh yagize ati: “Akarere kose kahuye n’ibibazo by’amapfa. Iminsi itanu y’ukwezi kwa (...)

Sponsored Ad

Mu Buhinde, ibikeri bibiri byakorewe ubukwe ahitwa i Gorakhpur, muri Leta ya Uttar Pradesh, mu rwego rwo kureba ko babona imvura yatinze muri uyu mwaka bigatuma ibyaka yuma.

Uyu muhango wateguwe n’ishyaka rya politiki ry’Abahindu Mahasangh, wabaye ku wa kabiri aho imihango yose yabereye mu rusengero rwa Kalibari muri Gorakhpur. Abantu benshi cyane bitabiriye ubwo “bukwe”.

Ramakant Verma ukomoka mu Bahindu Mahasangh yagize ati: “Akarere kose kahuye n’ibibazo by’amapfa. Iminsi itanu y’ukwezi kwa Sawan (ukwezi kwa kalendari y’Abahindu) yararangiye, ariko nta mvura yaguye. Icyumweru gishize twakoze Hawan Pujan… Noneho twateguye ubukwe hagati y’ibikeri bibiri. Turizera ko umuhango uzagira akamaro kandi tuzabona imvura muri kariya gace."

Abantu bose bitabiriye babwiwe ko uyu muhango uzatanga umusaruro kandi ko uzarangiza ikibazo cyo kubura imvura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa