skol
Kigali

Bakoze ubukwe mbere y’uko Ubwongereza bukina ubukwe bwabo burangira mu gahinda [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 July 2021

Bwana Mike n’umukunzi we Kitty McGonigle bakoze ubukwe mu gitondo cyo kuri iki cyumweru kugira ngo buze kuryoshwa n’intsinzi y’Ubwongereza ariko Ubutaliyani bubicira ibirori.


Aba bakunzi ba ruhago bashyize ubukwe ku munsi w’ejo kugira ngo ibyishimo byabo babifatanye n’ibyo gutwara igikombe cya Euro ku Bwongereza ariko iyi kipe yabo yarabatengushye bikabije.

Nyuma y’imyaka 2 bahagaritse ubukwe bwabo kubera Guma mu rugo,aba bombi biyemeje gusubukura ibi birori ariko biyemeza kubihuza no ku munsi w’ejo bizeye ko Ubwongereza butwara igikombe ibyishimo bikabarenga ariko byarangiye barize ayo kwarika.

Aba bakundanye babyutse bajya kurahira ko bazabana akaramata,barangije berekeza ahitwa, London Bridge, aho bagombaga kurebera uyu mukino bakirizwa amashyi y’urufaya n’abakunzi ba ruhago.

Aba bantu bombi ntibari biteze ko Ubwongereza bugera ku mukino wa nyuma ariko nyuma yo gutsinda Denmark ngo bishimiye ko bagize ibirori 2 ku munsi umwe.

Bwana McGonigle w’imyaka 34,yagize ati “Ubwo Kane yatsindaga Denmark twahise tuvuga tuti “Mbega byiza,ubukwe bwacu buzabera rimwe n’umukino wa nyuma.”

Aba bombi bari basanzwe babana aho bari bamaranye imyaka 8 gusa brebanye umupira n’inshuti zabo nubwo Ubwongereza bwatsinzwe kuri penaliti 3-2 n’Ubutaliyani nyuma y’aho mu minota 120 bari banganyije 1-1.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa yahishuye uko yabuze umugabo kubera imihanda mibi y’iwabo

Umugore wo muri Ghana yahishuye ko adashobora kubona umugabo kubera...
27 October 2021 0

Umuherwe yakoze agashya ahera impano y’imodoka ihenze cyane umuhungu we...

Umuherwe yakoze agashya ubwo yatunguraga umwana we w’umuhungu uherutse...
27 October 2021 0

Menya ibintu 7 biza ku isonga umukobwa yitaho kureba ko ufite igihe abona...

Iyo umusore yegereye umukobwa bigaragara ko ashaka kumutereta cyangwa...
27 October 2021 0

Dore ibintu bine umugabo akorera umugore akunda gusa

Niba umugabo wawe agukorera ibi bintu bine bikurikira ntugashidikanye...
26 October 2021 0

Udushya twaranze weekend i Kigali: Umukobwa waserutse yambaye iherena...

Muri iyi weekend dusohotsemo abanya Kigali bakunda ikirori ibihe byiza...
26 October 2021 0

Umugore yakuwe umukasi mu nda yari amaranye imyaka 7 yose

Umugore ukomoka muri Sierra Leone yakuwe umukasi mu nda yari amaranye...
25 October 2021 0