Baretse akazi kari kabatunze bagasimbuza kuzenguruka isi none binjiza akayabo
Yanditswe: Thursday 29, Sep 2022

Umugabo n’umugore baretse akazi bakoraga kugira ngo bazenguruke isi hamwe n’umwana wabo muto,none ubu yinjiza 6.000 by’amapawundi buri kwezi.
Uwahoze ari umuganga Jenna Carr w’imyaka 33 na Joao Paias w’imyaka 34, bahuriye kuri Tinder mu 2017 ubwo yari mu biruhuko mu gihugu cya Portugal maze bakundana kubera ko basangiye gukunda ingendo no gutembera.
Mbere yo kuvuka k’umuhungu wabo Leo, ufite imyaka itatu, aba bashakanye bari bamaze kuzenguruka Portugal,Ubwongereza,Ubufaransa n’Ubusuwisi (...)
Umugabo n’umugore baretse akazi bakoraga kugira ngo bazenguruke isi hamwe n’umwana wabo muto,none ubu yinjiza 6.000 by’amapawundi buri kwezi.
Uwahoze ari umuganga Jenna Carr w’imyaka 33 na Joao Paias w’imyaka 34, bahuriye kuri Tinder mu 2017 ubwo yari mu biruhuko mu gihugu cya Portugal maze bakundana kubera ko basangiye gukunda ingendo no gutembera.
Mbere yo kuvuka k’umuhungu wabo Leo, ufite imyaka itatu, aba bashakanye bari bamaze kuzenguruka Portugal,Ubwongereza,Ubufaransa n’Ubusuwisi berekeza muri Asia no gusura Filipine, Maleziya, Indoneziya na Bali.
Nyuma yo kubona Leo, uyu muryango wagiye muri Portugal, Espagne, Ubufaransa, Coroatia, Cyprus, Ubugereki, Ubutaliyani, Amerika na Bahamas.
Madamu Jenna ukomoka muri Sheffield,mu Bwongereza yagize ati: "Intego yacu yari iyo kugira ubuzima bwiza no kumarana igihe kinini, twakoraga ibyo buri wese akora kandi tukamara ubuzima bwacu bwose dukora.
Twatekereje ko atari ko ubuzima bwacu bugomba kugenda - ubu twishimiye uko ibintu bimeze muri iki gihe."
Nta gitabo kituyobora cyangwa ikindi kintu cyo gushakiraho inama."
Jenna na Joao bashyize ahagaragara urubuga rwabo thetravelmum muri Gashyantare 2022 none ubu bibanze ku kurwagura
Jenna yagize ati: "Nahagaritse akazi muri Gashyantare 2022 maze Joao akomeza gukora kandi twageze aho nawe ashobora kureka akazi.
Kuva muri Gicurasi twembi twabaye abashomeri kandi tugerageza gushaka amafaranga dukoresheje imbuga nkoranyambaga,ubu nibyo twibanzeho."
Aba bombi bavuga ko binjiza akayabo ka miliyoni zisaga 6 FRW ku kwezi binyuze muri uku gutembera no kwereka abantu ibyiza nyaburanga aho basuye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *