skol
fortebet

Basabwe gutandukana mbere y’uko Noheli igera

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2017

Sponsored Ad

Umukecuru n’Umusaza bo muri Canada bafashwe n’agahinda bamenye ko bagiye gutandukana kuri Noheli, bamaze imyaka irenga 70 bayizihiriza/bayihimbariza hamwe.
Herbert Goodine w’imyaka 91, yabwiwe ko agomba kuva mu kigo cy’abasaza yabanagamo n’umugore we Audrey Goodine w’imyaka 89, akajya mu kindi kigo aho bashobora gutabara ubuzima bwe.
Icyo kigo ‘Perth-Andover’ gihereyeye mu mujyi wa Brunswick, cyabwiye uyu musaza n’umugore we ko bagomba gutandukana mu mpera z’iki cyumweru.
Iyo nkuru yatunguye (...)

Iyo nkuru yatunguye abatari bake mu gihugu.Bamwe bagiye bavuga ko bacyeka ko uyu musaza n’uyu mukecuru batazongera kubona ukundi kuko bagiye gushyirwa mu bigo bitandukanye.

Umukobwa w’aba babyeyi witwa Dianne Phillips yanditse kuri Facebook agaragaza agahinda gakomeye yatewe no kuba abayeyi be bagiye gutandukana bari bamaranye imyaka 70 mu kigo kimwe.

Yagize “Igihe naganiraga n’ababyeyi banjye ku munsi w’ejo, numvise mama arimo kurira, numva ku rundi ruhande na papa ari kurira.”

Yongeyeho ati, “Ibya Noheli birarangiye ku babyeyi bacu, iyi igiye kuba iya mbere ibaye mbi kuri twe, kuki ubundi badategereje ngo babatandukanye nyuma y’iminsi mikuru?”

Aya magambo ya Madamu Phillips yahererekanijwe inshuro 15000 kuri Facebook nababonye akababaro uyu mukobwa yagize.

Madamu Phillips yavuze ko yahamagawe ku munsi wa gatanu abwirwa ko se ageze kure ko akwiye kwimurirwa mu kindi kigo aho bamukurikirana kurusha aho yari asanzwe.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yasabye abayobozi b’iki kigo kwegeza imbere iminsi kugirango ababyeyi be bazasangira Noheli ariko baranga bavuga ko ari ngombwa ko uwo musaza yimurirwa mu kindi kigo kugirango avugwe mu buryo bwihariye.

Umuyobozi w’iki kigo yanditse kuri Facebook agira ati “Igihe uwo dukurikirana arenze ubushobozi bwacu, ubuzima bwe bugeze habi dukurikiza icyo amategeko ateganya…Mu byukuri naba ndenze ku mategeko ntakurikije ibisabwa kandi nshobora no gutakaza uruhushya rwo gukora kano kazi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa