skol
fortebet

Batangiye umwaka batwika!!!Barack Obama n’umufasha we bashyize hanze ifoto itangaje

Yanditswe: Sunday 02, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Michelle Obama,Madamu wa Barack Obama wahoze ari perezida w’Amerika yifurije abantu batandukanye umwaka mwiza wa 2022 yambaye inyambaro atamenyerewemo.
Mu butumwa yacishije ku mbugankoranyambagaze zitandukanye bugakundwa n’abagera ku ma miriyoni menshi,MichelleObama yagize ati: " Njyewe na Boo (Umukunzi ) wanjye, tubifurije umwaka w’Umunezero, Urukundo n’ubuzima bwiza.
Barack Obama yabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017.
Yashyigiwe na Michelle Obama (...)

Yashyigiwe na Michelle Obama mu 1992, bakaba bafitanye abana babiri aribo Malia Ann wavutse mu 1998 na Natasha bakunze kwita Sasha wavutse mu 2001.

Muri 2020,Michelle w’imyaka 57 yavuze ko we na Obama bahuye n’ibigeragezo byinshi mu rugo rwabo gusa yize ko ariwe ugomba kwishakira ibyishimo kurusha uko yabiharira umugabo we.

Mu kiganiro yagiranye na Oprah,Michelle yavuze ko we n’umugabo we bafite utuntu batandukaniyeho ndetse ngo buri wese akwiriye kwiyitaho mbere y’uko bitanaho ubwabo.

Yagize ati “Nize ko arinjye soko y’ibyishimo byanjye.Ntabwo nashakanye na Barack kugira ngo anshimishe.Nta muntu wanshimisha.Niba nshaka ko tubana neza ngomba kwishimisha kurusha nkareka kwita cyane ku byo atakoze ngatangira gutekereza ku buzima nifuza njye ubwanjye,Barack aburimo cyangwa ataburimo.”

Michelle yavuze ko mu myaka isaga 28 bamaze barushinze yabonye ko kubaka urugo bigoye ndetse kurera abana bikarushaho.

Yagize ati “Twanyuze mu bihe bikomeye,twakoze ibiruhije dufatanyije.Ubu turi kurindi herezo gusa ndacyamureba nkamuha agaciro.Aracyari umugabo wanjye nakunze.”

Michelle yavuze ko umugabo we Barack Obama akunda kuzana amarira iyo abakobwa be babashije gutera intambwe urugero nk’iyo batsinze mu ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa