skol
fortebet

Batawe muri yombi bazira gusakuza cyane mu gutera akabariro polisi igahuruzwa

Yanditswe: Saturday 11, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo n’umugore bashakanye bagejejwe imbere y’urukiko nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idasanzwe ku munsi w’abakundana byateje urusaku rwinshi bituma abapolisi binjira mu cyumba cyabo cya hoteli.
Jamie Boultbee w’imyaka 41 n’umukunzi we Kaylie Hursthouse w’imyaka 33, bakodesheje icyumba muri hoteli yitwa Moorlands Izaak Walton i Dovedale, Derbys, kugira ngo bizihize neza umunsi w’abakundanye.
Ariko "gusakuza bikabije" mu masaha yo mu gitondo cyakurikiyeho byatumye ubuyobozi bwa hoteli (...)

Sponsored Ad

Umugabo n’umugore bashakanye bagejejwe imbere y’urukiko nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idasanzwe ku munsi w’abakundana byateje urusaku rwinshi bituma abapolisi binjira mu cyumba cyabo cya hoteli.

Jamie Boultbee w’imyaka 41 n’umukunzi we Kaylie Hursthouse w’imyaka 33, bakodesheje icyumba muri hoteli yitwa Moorlands Izaak Walton i Dovedale, Derbys, kugira ngo bizihize neza umunsi w’abakundanye.

Ariko "gusakuza bikabije" mu masaha yo mu gitondo cyakurikiyeho byatumye ubuyobozi bwa hoteli buhamagara abapolisi.

Abapolisi bahawe urufunguzo rwo kwinjira mu cyumba cyabo cyari cyishyuwe amapawundi 100 ku ijoro nyuma y’uko nta muntu wafunguye igihe bakomangaga ku rugi.

Binjiye basanze madamu Hursthouse yasinze kandi atukana cyane, ari kwangiza umuryango w’ubwiherero.

Mu rukiko rwa North Staffordshire, aba bombi bahamwe n’icyaha cyo kwangiza umudendezo w’abandi, bategekwa gutanga amapawundi asaga 1.000 ku bashyitsi babangamiwe.

Umushinjacyaha Karen Wright yagize ati: “Nta wasubije mu gukomanga ku rugi.

“Abapolisi bahawe urufunguzo binjira mu cyumba.

"Hursthouse yari yasinze cyane kandi anuka inzoga.

“Yarimo atukana kandi ntiyabashaga guhagarara. Boultbee yari aryamye mu buriri.

Hursthouse yavuze ko icyateye urusaku ari uko bakoraga imibonano mpuzabitsina ikomeye.”

Aba bombi bahatiwe gutaha batarangije amajoro abiri bari bishyuye kandi buri wese ategekwa kwishyura amapawundi 500 y’indishyi, amapawundi 135 y’ibyo bafashe n’inyongera y’amapawundi 26.

Bakoresheje amafaranga agera kuri 200 murugendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa