skol
fortebet

Bateretaniye mu kigo cy’ ishuri birukanywe ababyeyi babo bagira akantu

Yanditswe: Sunday 01, Oct 2017

Sponsored Ad

Umusore n’ inkumi bo mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo bakundaniye mu ishuri ryisumbuye bigaho babatuma ababyeyi, ababyeyi babagaragariza ikigo ko abana babo bazize ubusa.
Umusore w’ imyaka 18 n’ umukobwa w’ imyaka 16 biga mu kigo kimwe mu ishuri rya Tholulwazi bahoberaniye mu kigo abayobozi b’ ikigo babona ko bafitanye ubwuzu budasanzwe barabirukana by’ igihe gito.
Uretse kubirukana bizwi nka Week end uyu musore n’ inkumi bakundana ikigo cyabasabye kuzagisubiramo baherekejwe n’ ababyeyi babo.
Uyu (...)

Uyu musore TMduduzi Tlou yavuze ko akunda umukunzi cyane ndetse ko yumva azamugira umugore.

Yagize ati “Ndamukunda cyane, twakundanye n’ umusinzi abinkuramo ubu nasubiye ku murongo, ndamukunda kandi nzamurongora”

Afrikmag dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu musore yagaragaje impugenge ko kuba ikigo cyamwirukanye by’ agateganyo bizagira ingaruka ku masomo ye bikaba byatuma atsindwa kandi yitegura kurangiza amashuri yisumbuye agashaka akazi akarongora umukunzi we.

Izi mpugenge zagaragajwe n’ uyu musore azihuriyeho n’ umukunzi kuko nawe yatangaje ko kuba bateshejwe amasomo bizagira ingaruka ku masomo ye.

Ababyeyi b’ aba bana bagaragararije ikigo ko bababajwe no kuba abana babo barateshejwe amasomo ngo bakundaniye mu kigo cy’ ishuri.

Sekuru waTlou (umusore), Jacob Xaba yagize ati “Sinumva ukuntu ibintu nk’ ibi babifata bakabyita icyaha, azamurongora kandi ndamutera inkunga y’ amafaranga”

Nyina w’ umukobwa yavuze ko ashimishijwe no kuba umukobwa we akundwa na Tlou, ati “Tlou ni umukwe mwiza umumama wese yakwifuza ko amubera umukwe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa