skol
fortebet

Bavumbuye ko bavukana nyuma y’imyaka 10 babana nk’umugabo n’umugore

Yanditswe: Tuesday 17, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo n’umugore bo muri USA baciye ibintu hirya no hino ku isi kubera uburyo bari bamaze imyaka 10 babana batazi ko bavukana bakaba baje kubivumbura nyuma yo kubyarana abana 2.

Sponsored Ad

Mu mashusho yakwirakwijwe ku rubuga rwa Tik Tok,aba bombi bahamirije isi yose ko bari bamaze imyaka 10 babana ariko bakaba bavumbuye ko bavukana nubwo bari bamaze kubyarana abana 2.

Aba bombi bamaze imyaka 13 bakundana irimo n’iyi 10 bamaze basezeranya kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Umugabo yagize ati “Nahuye n’uyu mugore muri 2008 dushyingiranwa muri 2011.Twabyaye umwana wa mbere muri 2011,uwa kabiri tumubyara muri 2015.Tumaze imyaka 10 dushyingiranwe.Tumaze imyaka 13 dukundana.Mu minsi ishize twavumbuye ko tuvukana.”

Nyuma y’amasaha 72 batangaje ibi,iyi videwo yari imaze kurebwa n’abantu 33 000 ifite n’ubutumwa 7 000.Abantu benshi bari barenzwe no kumva iyi nkuru,bamwe bafite amarangamutima n’umujinya mu gihe abandi bibazaga ukuntu ibyo byabayeho.

Aba bombi ntibigeze bahishura ukuntu bahuye kuko videwo yabo yari ngufi gusa benshi bibajije niba umuryango wabo warabihishe ukabashyingira mu gihe abandi bavuze ko ibi ari ibinyoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa