skol
fortebet

Bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko umugabo wawe hari icyo agukinga

Yanditswe: Wednesday 14, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku babanza kuragiza Imana urugo rwabo, akenshi nyuma yo kwambikana impeta uwihaye Imana umaze kubasezeranya ababwira ko babaye umubiri umwe. No mu ndahiro, bemera ko bazabana mu bibi no mu byiza.

Sponsored Ad

Izo nshingano ziremereye zo gusangira umubiri zibategeka no gusangira ibindi byose birimo n’amabanga y’ubuzima bwabo. Ntawe uba ukwiye kugira icyo ahisha undi.

Nubwo ari uko bimeze, siko buri gihe byubahirizwa. Umugano w’abemera Imana kuko dukoze muri kamere kuntu yanduye. Hari ubwo umugabo cyangwa umugore ahitamo guhisha mugenzi we amabanga akomeye cyane cyane iyo hari ibyo batabona kimwe.

Nko ku mugabo, ntabwo byoroshye kubitahura ko hari icyo guhisha, bisaba kwigengesera cyane.

Hari ubwo umugabo yaba afite ibibazo cyangwa undi mubano wihariye n’abandi bagore ku buryo atifuza ko wabimenya. Kubihisha birumvikana ko aba adashaka ingaruka zishobora kubikurikira uramutse ubimenye. Hari igihe kandi ashobora kuba afite ikibazo gikomeye haba mu muryango cyangwa mu kazi, ku buryo abona kubikubwira byaguhungabanya kurusha kubikubwira.

Twifashishije urubuga EL CREMA, ibi ni bimwe mu bimenyetso simusiga bizakwereka ko umugabo wawe afite icyo agukinga.

Ntiyitaba telefoni muri kumwe

Ikimenyetso simusiga kizakwereka ko umugabo wawe hari icyo aguhisha ni uko atazitaba telefoni cyangwa ngo asubize ubutumwa bugufi muri kumwe. Nibamuhamagara akayubika cyangwa akajya kwitabira hanze ni uko hari icyo agukinga.

Nubona umugabo wawe afite uyu muco bitari bisanzwe uzihutire kugenzura icyo yaba ari kuguhisha.

Acunga telefoni ye cyane

Iyo umugabo wawe atangiye kwizirikaho telefoni ye cyane haba hari ikintu aguhisha, ha handi usanga atayitereka hasi akaba yayijyana no mu bwogero cyangwa agahora ahinduranya ibiyifunga. Buriya aba afite icyo agukinga.

Agira uburakari iyo utangiye kumubaza ibibazo

Iyo umugabo wawe adafite icyo aguhisha iyo umubajije ku myitwarire afite agusubiza neza akaba yakwereka n’impamvu zabyo. Iyo afite ibyo agukinga wagira icyo umubaza agusubizanya umunabi ku buryo utazongera kugira icyo umubaza.

Gutanga ibisobanura byinshi cyane
Uburyo umuntu agusubiza ibibazo umubajije bishobora kukwereka niba hari icyo aguhisha. Nubaza umugabo wawe niba ntacyo aguhisha ukobana arikoza hirya no hino ashaka ibisobanuro byinshi ashaka inkuru zitandukanye zatuma aba umutagatifu imbere yawe, uzagire amakenga.

Atangira kukwitwaraho neza

Kuba umuntu mwiza cyane bitari bisanzwe ni ikimenyetso gishobora kukwereka ko umugabo wawe hari icyo aguhishe. Akenshi abantu bakora ibintu bitari byiza usanga bigira abantu beza ngo hatagira ubakeka. Niba umugabo wawe atangiye kwigira mwiza cyane , cungira hafi

Kutakubonera umwanya

Niba umugabo wawe atakikubonera umwanya nk’uko bisanzwe kandi nta mpamvu yabiteye yindi wenda nk’akazi kenshi, amasomo n’ibindi, menya ko afite ibyo agukinga adashaka ko wavumbura igihe muri kumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa