skol
fortebet

Bimwe mu byaranze tariki ya 13 Kanama harimo n’iyicwa ry’impunzi za DRC mu Burundi

Yanditswe: Sunday 13, Aug 2017

Sponsored Ad

Turi tariki ya 13 Kanama, ni umunsi wa 225. Iminsi 140 ni yo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, iyi tariki imaze kuba ari ku Cyumweru inshuro 56.
Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka.
523: John I yabaye umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi nyuma y’uko papa Hormisdas atabarutse. 1831: Umugabo Nat Turner yatanze ubumya ko ubwirakabiri bukomeye bwagaragaye ku isi bituma ikirere gihindura isura kigira ibara ry’ubururu buvanze n’icyatsi kibisi, ibi byafashwe nk’aho (...)

Sponsored Ad

Turi tariki ya 13 Kanama, ni umunsi wa 225. Iminsi 140 ni yo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, iyi tariki imaze kuba ari ku Cyumweru inshuro 56.

Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka.

523: John I yabaye umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi nyuma y’uko papa Hormisdas atabarutse.
1831: Umugabo Nat Turner yatanze ubumya ko ubwirakabiri bukomeye bwagaragaye ku isi bituma ikirere gihindura isura kigira ibara ry’ubururu buvanze n’icyatsi kibisi, ibi byafashwe nk’aho ari ikiganza k’Imana kigamije gutabara abirabura batotezwaga. Nyuma y’iminsi 7 gusa uyu mugabo n’abandi bacakara 70 baje kwivugana abazungu babarirwa hagati y’ 55-65 mu gace ka Southampton, muri Virginia.
1918: Abagore batangiye kwandikwa mu ngabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ku nshuro ya mbere. Opha May Johnson yabaye umugore wa mbere wanditswe.
1954: Ku nshuro ya mbere mu mateka y’igihugu cya Pakistan Radiyo y’iki gihugu yatambukije indirimbo yubahiriza igihugu cyayo yitwa Qaumī Tarāna.
1960: Repubulika ya Central Africa yatangaje ubwigenge.
1961: Igihugu cy’u Budage bw’i Burasirazuba cyizwi nka German Democratic Republic cyafunze imipaka igihuza n’igice cy’u Budage bw’i Burengerazuba n’Umujyi wa Berlin mu rwego rwo guhagarika abaturage bakivagamo, hari mu ntambara y’ubutita yarihanganishije Leta zunze ubumwe z’Amerika na Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviyete.
2004: Impunzi zo mu gihugu cya Congo Kinshasa 156, zari zarahungiye mu gihugu cy’u Burundi ziciwe mu nkambi ya Gatumba mu Burundi.
2008: Michael Phelps yesheje agahigo mu mateka y’imikino ngororamubiri mpuzamahanga yo kwegukana imidali ya zahabu (gold medals), muri iyi mikino yabereye mu gihugu cy’u Bushinwa mu Mujyi wa Beijing, uyu mikinnyi yegukanye imidari igera ku munani iza yiyongera ku yo yakuye Athens mu Bugereki.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1911: William Bernbach, wamamaye mu bijyanye no kwamamaza dore ko ari na we washinze kompanyi ikomeye ikora ibijyanye no kwamamaza izwi ku izina rya Dyle, Dane, and Bernbach DDB Worldwide Communications Group Inc.
1926: Fidel Alejandro Castro Ruz, ni impirimbanyi y’impinduramatwara mu gihugu cya Cuba, yabaye ministiri w’intebe wayo kuva mu 1959 kugeza mu 1976 aho yahise aba perezida kugeza mu 2008 ubwo ubutegetsi yabusigiraga murumuna we. Castro yahizwe bikomeye na Leta zunze ubumwe z’Amerika kubera kuzirwanya yivuye inyuma.
1984: James Morrison, umuhanzi w’umuririmbyi wo mu gihugu cy’u Bwongereza.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2005: David Lange, wabaye Minisitiri w’Intebe wa New Zealand.
2008: Sandra Elaine "Sandy" Allen wabaye umugore muremure cyane muri iyi si nk’uko igitabo Guinness World Records kibigaragaza. Uyu mugore yari afite metero ebyiri na santimetero mirongo itatu n’ebyiri.
Uyu munsi Kiliziya Gatorika irazirikana Mutagatifu Cassien wa Imola na Radegonde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa