Biratangaje:Umunyeshuli yarobye ifi ifite amenyo nkay’umuntu [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018
Umukobwa w’imyaka 11 witwa Kennedy Smith ukomoka muri Oklahoma muri USA,yatunguye benshi kubera ifi itangaje yarobye ari kumwe na nyirakuru ifite amenyo nk’ay’umuntu.
Iyi fi izwi nka Pacu yavuye muri Amerika y’amajyepfo ndetse yagombaga kugira ubunini butangaje uko yari kugenda ikura byatumye yicwa nyuma yo gufatwa n’uyu mukobwa.
Iyi fi yavumbuwe ko ifite amenyo ubwo yarumaga nyirakuru w’uyu mukobwa wayikoze mu kanwa ashaka kuyikuramo ururobo bayifatishije.
Iyi fi yahise ikwirakwira mu binyamakuru nyuma yo kuvumburwa ko ifite amenyo nk’ay’umuntu ndetse benshi baratungurwa.
Uyu mukecuru nta burwayi yatewe n’uko iyi fi yamurumye gusa abahanga mu byerekeye amafi bahise bayitwara barayica kubera ibibazo yashoboraga guteza iyo iza gukomeza gukura.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *