skol
fortebet

Brazil: Umugore yabyaye abana b’impanga badahuje ba se

Yanditswe: Monday 12, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi ukiri muto yabyaye abana b’impanga, ariko bafite ba se batandukanye.
Umunyaburezili w’imyaka 19 yibarutse impanga nyuma yo kuryamana n’abagabo babiri ku munsi umwe.
Nk’uko igitangazamakuru cyaho Globo kibitangaza ngo ubwo isabukuru yabo ya mbere yari yegereje, yatangiye gushidikanya kuri se w’abana be, bityo ahitamo gukora ikizamini cya ADN kugira ngo amatsiko ashire.
Uyu mubyeyi mushya yabanje gukeka ko umugabo uwe gusa muri abo bagabo bombi ariwse w’izi mpanga, nuko afata ADN - (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi ukiri muto yabyaye abana b’impanga, ariko bafite ba se batandukanye.

Umunyaburezili w’imyaka 19 yibarutse impanga nyuma yo kuryamana n’abagabo babiri ku munsi umwe.

Nk’uko igitangazamakuru cyaho Globo kibitangaza ngo ubwo isabukuru yabo ya mbere yari yegereje, yatangiye gushidikanya kuri se w’abana be, bityo ahitamo gukora ikizamini cya ADN kugira ngo amatsiko ashire.

Uyu mubyeyi mushya yabanje gukeka ko umugabo uwe gusa muri abo bagabo bombi ariwse w’izi mpanga, nuko afata ADN - ariko ibisubizo byagaragaje ko aba bana badahuje umubyeyi.

Uyu mubyeyi yabwiye itangazamakuru ati: "Nibutse ko naryamanye n’undi mugabo uwo munsi,ndamuhamagara ngo akore ikizamini, cyagaragaje ko umwana umwe ari uwe".

Natangajwe n’ibisubizo. Sinari nzi ko ibyo bishobora kubaho. Abana barasa cyane. Nubwo ibintu bisa nk’ibidasanzwe, abahanga mu buvuzi bavuga ko rwose bidakunze kubaho.

Muganga Dr. Tulio Jorge Franco, yabwiye Globo ati: "Ibi bishobora kubaho igihe amagi abiri aturutse ku mubyeyi umwe ahuye n’intanga z’abagabo batandukanye." Abana basangiye uturemangingo twa nyina, ariko bakurira ahantu hatandukanye. »

Ibi byabaye kuri uyu mugore byitwa "Heteropaternal superfertilization"ntibikunze kubaho ariko hari ubwo hasohoka amagi abiri mu gihe gitandukanye yahura n’intanga ngabo yombi akazakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa