skol
Kigali
Fortebet

Bugesera: Yibye imbwa y’umuturanyi bamufata ari kuyibaga ngo agurishe inyama

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 May 2022

Umugabo wo mu Murenge wa Gashora, Akagari ka Ramiro mu Karere ka Bugesera, yafatiwe mu cyuho abaga imbwa, nyuma yo kuyiba umuturanyi, bigakekwa ko yashakaga kugurisha inyama zayo.

Nyiri itungo avuga ko yafashe ukekwaho kwiba iryo tungo amaze gukuraho uruhu, amuhakanira ko yabaze imbwa ahubwo yabaze isha.

Aganira na TV 1 uyu mugabo wibwe imbwa yagize ati “Njye nabyutse njya muri Noveni (isengesho), mvuyeyo, umwana arebye imbwa arayibura, ajya kwiga avuga, ati ‘imbwa yanjye nayibuze’. Ayibuze, abana ni bo baje bampamagara kuko ndi umukuru w’Isibo, bati ‘mu isibo yawe batangiye kubaga imbwa barazokeje’.”

Uyu mugabo avuga koko yagiyeyo nyuma yo guhuruzwa n’abo bana, agasanga nyiri kubaga iryo tungo ari iwabo, bacanye umuriro, maze agahakana ko atabaze imbwa ahubwo ari ingeragere (isha).

Avuga ko yatunguwe no kubona ibyabaye cyane ko ari ubwa mbere yari abibonye.

Yagize ati “Njye byabaye nk’igitangaza, najyaga numva bavuga ngo barya imbwa, nari ntarabona aho babagiye imbwa. Ni ubwa mbere mbonye imbwa bayibaze.”

Ushyirwa mu majwi we arabihakana, akavuga ko ari byo bamushyizeho kandi atazi aho byavuye. Yagize ati “Niba ari ukunkeka yanketse, ariko arambeshyera.”

Abaturage na bo bemeza ko mu isantere yabo, hasanzwe habunzwa inyama batazi aho zavuye, bityo ko abantu bagakwiye kugira amakenga.

Umwe yagize ati “Babunza inyama, mukaza mukagura, ntabwo uba uzi ngo ni imbwa cyangwa ni irihe tungo. Twaraziriye kandi nta n’icyo twabaye niba ari imbwa.”

Undi na we yagize ati “Mu minsi iri imbere naratahaga nkahura n’imbwa ariko ubu ntitugihura, ubwo urumva batazimaze mu isantere, bazimaze aho bamenyeye ko imbwa ifite agaciro gakomeye. Ntabwo wagura ikilo cy’inyama cya 4000Frw ngo ugiye gushyira mu isambusa, ahubwo baduhaga iz’imbwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Rurangirwa Fred, yagiriye inama abaturage kujya bagurira inyama ku mabagiro azwi.

Yagize ati “Ubundi kwangiza cyangwa kwica itungo ry’undi, icyo ni icyaha yakurikiranwaho, uwo waba ukekwa ko yishe itungo ry’umuturanyi. Icya kabiri, yakurikiranywaho n’ikindi cyaha yaba yanayishe akaba yayigaburira abantu atabibabwiye cyangwa batabizi na byo yabihanirwa n’amategeko.”

Yakomeje ati “Politiki ya Leta ihari, ni uko umuturage agomba kugura inyama ahabugenewe, twabagira inama zo kujya bagura inyama zipimye, zivuye ku ibagiro rya Gako, bakirinda izo zindi zibunza, ariko natwe dusangiye amakuru na bo, yo gufata abo babunza inyama.”

Amakuru avuga ko habagiwe itungo hagaragaraga bimwe mu bice bya ryo birimo amajanja n’uruhu n’umutwe wayo ariko inyama zaburiwe irengero, bigakekwa ko zaba zamaze kugurishwa.

Ivomo: Radio/TV1

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa w’imyaka 35 ukiri isugi yavuze ikintu ategereje kugira ngo...

Sonali Chandra ni isugi y’imyaka 35 kandi arashaka kuguma muri ubwo buzima...
7 August 2022 0

Yakoze agahigo gashya ko kugira inzara ndende ku isi nyuma yo kuzitereka...

Unyamerikakazi utari uzwi yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere ufite...
6 August 2022 0

Urukundo rwe n’igipupe cyifashishwa mu gutera akabariro rwamubyariye akaga...

Umugabo witwa Alexander Stokes ari mu rukundo rukomeye n’igipupe cyitwa Mimi...
6 August 2022 0

Yarashe umukozi wa McDonald’s amuziza ko amugaburiye ibiryo bikonje

Umusore w’imyaka 23 yapfuye nyuma y’uko arasiwe ku kazi ke ko gucuruza...
6 August 2022 0

Umukwe yafunzwe nyuma yo kwica umugeni we ku munsi w’ubukwe bwabo

Umukwe w’umunyeshyari yakatiwe igifungo cy’imyaka 18 azira gukubita umugore...
6 August 2022 0

Igitsina cye cyatumye atsindwa ubwo yarwanaga nacyo ari kwiruka

Umukinnyi ukizamuka mu mukino wo kwiruka yagombye guhisha igitsina cye...
6 August 2022 0