skol

Bya bipupe byifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina byatangiye gukora amahano mu Buyapani

Yanditswe: Sunday 27, Jan 2019

Ibipupe byifashishwa mu gutera akabariro (sex robots) byatagiye guhangayikisha abayobozi bo mu Buyapani kuko bikomeje kugabanya umubare w’abana bavuka ku kigero kirenze cyane ko abagabo basigaye banga gushaka abagore ngo babyarane ahubwo bagahitamo kwigurira ibipupe ngo bijye bibamara ipfa.

Abashinzwe ibarura mu Buyapani bavuze ko umubare w’abana bavuka muri 2018 wagabanutseho ibihumbi 25 ugereranyije n’umwaka wa 2017,bitewe n’uko abagabo baguze ibi bipupe nk’abagura intwaro mu gihe cy’intambara.

Mu mwaka wa 2018,abana bagera ku bihumbi 921,000 nibo bavutse gusa kandi mu mwaka wa 2017 hari havutse ibihumbi 946 by’abana.

Mu bihugu bitandukanye bya Asia,abaturage bari kugenda bagabanuka ku buryo bukabije bitewe n’ibi bipupe bikomeje gukorwa ku bwinshi,bifite ubuhanga bwo gushimisha abagabo kurusha abagore bazima.

Muri Amerika haherutse gukorwa igipupe cyifashishwa mu gutera akabariro cyitwa Samantha gifite ubuhanga mu kuganiriza umukiliya,kumuririmbira ndetse no kumukorakora bikomeye akagira ubushake burenze bwo gutera akabariro.

Mu gihugu cy’Ubuyapani hari ikibazo gikomeye cy’abakiri bato kuko hari uduce umubyeyi utwite ahembwa akayabo ndetse yabyara umwana muzima akitabwaho bikomeye na Leta.

Buri mwaka abantu bagera kuri miliyoni n’igice barapfa ku isi yose aho bivugwa ko mu bihugu nk’Ubuyapani n’Ubushinwa bituwe n’abasaza benshi bishobora kuzabura urubyiruko rukorera igihugu kuko ibi bipupe byatangiye gutwara ubwenge abagabo benshi bigatuma banga gushaka ngo babyare.

Ibitekerezo

  • Ibi byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa