skol
fortebet

Ubushinwa: Umugabo yaciwe muri resitora yo kwiyarurira kubera kurya byinshi ’agateza igihombo’ nyirayo

Yanditswe: Friday 19, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umushinwa utangaza mu buryo bwa ’live’ arimo kurya avuga ko yashyizwe ku rutonde rw’umukara rw’abatemerewe kugera muri resitora (restaurant) icuruza inyama zokeje abakiliya bihereza ibyo bashoboye byose (self-service) kubera kurya cyane.

Sponsored Ad

Uwo mugabo, uzwi gusa ku izina rya Bwana Kang, yabwiye televiziyo Hunan TV ko yaciwe muri resitora ya Handadi Seafood BBQ Buffet yo mu mujyi wa Changsha rwagati mu Bushinwa kubera kurya byinshi yikurikiranya.

Yavuze ko yariye 1.5kg cy’ibinono by’ingurube ubwo yariraga muri iyo resitora bwa mbere, n’ibiro biri hagati ya 3.5 na 4 by’inyama z’igisimba cyo mu mazi kizwi nka ’prawn’ ku yindi nshuro yagiye muri iyo resitora.

Bwana Kang yavuze ko iyo resitora "ikorera ivangura" abantu bashobora kurya byinshi.

Yagize ati: "Nshoboye kurya byinshi - iryo ni ikosa?" Yongeyeho ko nta biryo na bicye yapfushije ubusa (yamennye).

Ariko nyir’iyo resitora yabwiye umunyamakuru w’iyo televiziyo ko Bwana Kang yari arimo kumuteza igihombo.

Yagize ati: "Buri gihe cyose iyo aje hano, ntakaza ama-yuan [amafaranga akoreshwa mu Bushinwa] abarirwa mu magana ".

"N’iyo anyoye amata ya soya, ashobora kunywa amacupa 20 cyangwa 30. Iyo ariye ibinono by’ingurube, arya isahani nini yose yabyo. Naho kuri ’prawns’, akenshi abantu bakoresha ururimi bazizamura bazirya, [we] akoresha isahani nini akaziyora zose".

Nyir’iyo resitora yongeyeho ko agiye no guca muri iyo resitora abatangaza bose kurya kwabo ’live’.

Iyi nkuru irimo kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa, aho imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 250 ku rubuga rwa Weibo, abantu bayivugaho mu buryo butandukanye.

Bamwe bavuze ko iyo resitora idakwiye kwiyita iya ’self-service’ aho urya ibyo ushoboye byose niba idafite ubushobozi bwo kubitanga, mu gihe abandi bagiriye impuhwe nyir’iyo resitora.

Mu mwaka ushize, leta y’Ubushinwa yatangiye kwibasira abarya bakurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse videwo nk’izo zishobora no kuzacibwa burundu mu gihugu.

Byabaye nyuma yuko Perezida Xi Jinping yari yasabye abaturage "kurwanya gupfusha ubusa ibiryo", mu gihe hari hari impungenge ku kuba nta biribwa bihagije biri mu gihugu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa