skol

Chris Brown yashyize hanze indirimbo yaririmbye yivuga ibigwi mu gutera akabariro

Yanditswe: Sunday 27, Jan 2019

Umuhanzi Chris Brown uherutse gufungirwa mu mujyi wa Paris azira inkumi yamushinje kumufatira ku ngufu muri Hoteli,yashyize hanze indirimbo yaririmbye yivuga ibigwi by’ukuntu asambanya abakobwa benshi mu ijoro rimwe.

Christopher Maurice Brown uzwi nka Chris Brown,uherutse gufungirwa mu mujyi wa Paris mu ntangiriro z’iki Cyumweru ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa,akaza gufungurwa nyuma y’ibura ry’ibimenyetso,yashyize hanze indirimbo yitwa Who Dis yavuzemo ko asambanya n’abakobwa benshi mu ijoro rimwe.

Iyi ndirimbo Chris Brown yashyize hanze ku munsi w’ejo taliki ya 26 Mutarama 2019,yavuze ko yayikoze nyuma yo kwibuka agahinda yateye umwe mu bahoze ari abakunzi be wamufashe ari kumuca inyuma.

Chris Brown uzwiho gukunda abagore cyane yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amagambo ari muri iyi ndirimbo.

Yagize ati “Iyi ndaya ninde inyinjirira mu nzu?Ni ukubera iki yihisha munsi y’intebe?.Buri joro ndyamana n’abakobwa benshi,ndi umugabo wowe uri umugore,biratandukanye.Wowe uryamana n’ibyamamare kugira ngo wamamare.”

Chris Brown warekuwe I Paris nyuma yo guhakana ibirego yaregwaga n’umukobwa wamushinje kumufata ku ngufu,akunze gukora amahano amushyira muri gereza aho yibukwa cyane igihe yakubitaga uwahoze ari mukunzi we Rihanna muri 2009.

Ibitekerezo

  • Birababaje kubona abantu benshi bibeshya ko ubuzima gusa ari sex n’amafaranga.Ntabwo bibuka ko ejo tuzasaza,tugapfa tukabisiga kandi ko ubusambanyi ari icyaha.Muli 2 Petero 2:12,Imana itubuza kumera nk’inyamaswa zitagira ubwenge.Ahubwo tugashaka cyane Imana,tukirinda gukora ibyo itubuza (ubusambanyi,ubujura,kurwana,kwicana,amanyanga,intambara,etc...).Kubera ko abantu babikora izabakura mu isi ku munsi wa nyuma,igasigaza gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kwibera mu byisi gusa,ni ukutagira ubwenge (wisdom).Muli 1 Yohana 2:15-17,havuga ko abibera mu byisi gusa (shuguri,politike,etc...),ntibashake Imana,izabima ubuzima bw’iteka.Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye,batazazuka ku munsi wa nyuma uri hafi.Ntimukishinge abavuga ko iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Ni ikinyoma kidahuye n’ibyo bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa