skol
fortebet

Dangote yahaye polisi y’ igihugu cye imodoka 150

Yanditswe: Friday 01, Jun 2018

Sponsored Ad

Umuherwe wa Mbere ku mugabane w’ Afurika Aliko Dangote yahaye Nigeria imodoka 150 polisi izifashisha mu gucunga umutekano zakirwa na Visi Perezida w’ iki gihugu Yemi Osinbajo ku wa Gatatu w’ iki Cyumweru.

Sponsored Ad

Yemi Osinbajo yavuze ko izi modoka Fondation Dangote yahaye polisi ya Nigeria zizafasha iki gihugu kugira umutekano usesuye asaba abandi bamiliyarideri kugera ikirenge mu cya Dangote.

Visi Perezida yanavuze ko uretse iyi mpano y’ imodoka zifasha mu gucunga umutekano abanyanigeria bafitiwe akamaro na Fondation Dangote. Yibukije ko Fondation Dangote ariyo irimo kubisha umuhanda wa kirometero 54 Obajana-Kabba uhuza ibigo nderabuzima bya Benue na Ogun n’ utundi tuce tw’ igihugu.

Aliko Dangote w’ imyaka 61 niwe muherwe wa mbere muri Afurika atunze miliyari 12,8 z’ amadorali y’ Amerika akesha ubucuruzi bwa Sima, isukari, ifu n’ ibindi.


Ibitekerezo

  • Gukira ni byiza.Nibe umuntu atapfaga kabisa!!.Ariko nubwo benshi batabyitaho,abantu bumvira imana,bakirinda gukora ibyo itubuza,imana izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka mu isi izaba Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Ikibazo nuko abenshi bakira babanje gukora amanyanga.Cyangwa bakajya mu busambanyi.Abo ntabwo bazazuka.Barutwa n’umukene wubaha imana.Abantu bumvira imana,nubwo ari bake,bazabaho iteka muli Paradizo.Ntibazongera kurwara,gukena,gusaza cyangwa gupfa (Ibyahishuwe 21:4).Niba nawe ushaka kuzaba muli Paradizo,kora kugirango ubeho,ariko ushake imana cyane.Kuko abibera mu byisi gusa ntibite ku bintu byerekeye imana,ntabwo bazaba muli paradizo.Iyo bapfuye biba birangiriye aho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa