Dele Alli yatangiye gushaka umukunzi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutanduakana n’uwo babanaga
Yanditswe: Monday 22, Mar 2021
Umukinnyi w’Umwongereza ukinira ikipe ya Tottenham,Dele Alli,yatangiye gushakisha umukunzi mushya ku rubuga rushakirwaho abakunzi rwitwa Raya nyuma yo gutandukana na Ruby Mae bakundanaga.
Uyu musore w’imyaka 24,afite irungu nyuma yo gutandukana n’uyu mukobwa bari bamaze gihe bakundana nubwo bajyaga banyuzamo bagakozanyaho bakongera bakiyunga.
Dele Alli arashaka umunezero hanze y’ikibuga cyane ko mu kibuga bitamugendekeye neza uyu mwaka ahanini bitewe no kutumvikana na Jose Mourinho.
Dele yashyize hanze ko yifuza umukunzi akoresheje ifoto yigeze gufotorwa n’ikinyamakuru yambaye ikositimu.
Umwe mu nshuti ze yagize ati “Dele yashegeshwe no gutandukana na Ruby ariko arabizi ko agomba kureba imbere.
Ibyishimo bye byakomwe mu nkokora ariko ubu yiteguye gutangira urukundo rushya n’umuntu mwiza.”
Dele siwe cyamamare cya mbere gishakiye umukunzi kuri uru rubuga kuko abarimo Cara Delevingne, Paul Mescal, Lewis Capaldi, Ben Affleck na Adele bavuzweho kurwitabaza.
Dele biravugwa ko ashobora kuva muri Tottenham miliyoni 50 z’amapawundi nyuma yo kugira umwaka mubi.
Muri uyu mwaka nibwo byamenyekanye ko Dele yatandukanye na Ruby Mae bari bamaze imyaka 5 bakundana.
Amakuru avuga ko uyu Ruby ariwe wafashe umwanzuro wo kuva mu nzu ya Dele Alli ya miliyoni 2 z’amapawundi kubera imyitarire y’uyu mukinnyi yo kwanga kumuha umwanya ahubwo akigumira muri Playstation.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *