skol
fortebet

Dore amayeri 5 abakobwa bo muri iyi minsi bakoresha bashaka kubenga abasore

Yanditswe: Monday 24, May 2021

Sponsored Ad

Abakobwa burya bagira uburyo bwabo bavugamo ibintu, cyane ko ubusanzwe bazwiho amasoni no kudapfa kwerura buri kintu bashaka kuvuga. Aya rero ni amwe mu mayeri 10 akoreshwa mu buryo bwinshi abakobwa bashaka kubenga abasore.

Sponsored Ad

1.Ndatekereza ko uri nka musaza wanjye.

Mu gihe umukobwa wifuzaho kuba umukunzi akubwiye gutyo, jya wumva ko yashatse kukumvisha ko atakwishimiye kuburyo wamubera umukunzi. Kukwemerera ko uba nka musaza we ni uburyo bwo kukumvisha ko ibyo gukundana nawe biri kure nk’ukwezi kuko nyine utakundana na mushiki wawe.

2.Ndacyari umwana

N’ubwo tumenyereye ko abasore bashakana n’abakobwa baruta, mu gihe umukobwa wifuzaho umukunzi akubwiye ko akiri muto burya aba yumva umuruta cyane kuburyo nta rukundo rukwiye kuba hagati yanyu ahubwo we aba agufata nk’umugabo umubyaye.

3.Singukunda muri ubwo buryo

Ibi bikunze kuba mugihe wenda umukobwa mwigana cyangwa se mukorana bityo we akagukunda bisanzwe nka mugenzi we. Niba akubwiye gutyo rero ntugashidikanye cyangwa ngo uyoberwe icyo ashatse kuvuga. Burya we aba abona mudakwiranye kuburyo wamubera umukunzi cyangwa se nyine we akaba yumva nta rukundo agufitiye(atakwiyumvamo).

4.Mfite indi nshuti y’umuhungu

Ibi byo nta kubitindaho rwose mu gihe umukobwa afite umukunzi yiyumvamo kandi babanye neza, iyo atagira ingeso mbi yo gutendeka akubwira nyine ko inkweto yabonye iyayo.


5.Tube inshuti zisanzwe

Mu gihe umukobwa akwereka ko agufitiye amarangamutima ariko akagusaba ko mwakwibera inshuti zisanzwe, burya aba agukunda ariko afite undi umwe cyangwa benshi; cyane ko bene uwo aba akunda gutendeka. Birashoboka ariko na none ko abikubwira mu rwego rwo kukumvisha ko urukundo yifuza kugukunda ari urusanzwe rwa kivandimwe, ko akubonamo umusore mwiza ariko na none udakwiye kugera ku rugero rwo kumubera umukunzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa