skol
Kigali

Dore aya niyo mabanga 5 y’ingenzi niba ushaka kugira urukundo rw’igihe kirekire

Ubuzima   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 January 2022

Birashoboka ko wigeze kumva bivugwa ngo guhora mu bintu bimwe bibishya urukundo. Menya amabanga 5 y’ibintu wajya ukora mu rukundo bigatuma rumara igihe kirekire kandi ntibifatwe nk’akamenyero.


Aya mabanga 5 ni ingenzi niba ushaka kugira urukundo rw’igihe kirekire:

1. Gushimirana

Nibyo koko abakundana benshi bakunda gushimirana, nyamara ugasanga bagomba gutegereza iminsi idasanzwe nk’umunsi w’amavuko, umunsi w’abakundana cyangwa indi minsi mikuru ngo babone uko bashimira abo bakunda.

Ariko burya gushimira umukunzi wawe ntibyakagombye gusaba ibihambaye. Burya wanakoresha utugambo twiza kandi duto, impano zidahenze cyangwa ibimenyetso bimwereka ko wishimiye ibyo yakoze.

2. Ihimbire udushya uzajya ukorera uwo ukunda

Birumvikana abantu ntibakunda ibintu bimwe, ariko nawe wakwihimbira utuntu tworoheje wajya ukorera umukunzi wawe maze akajya anadukumbura mu gihe mutari kumwe.

Ushobora kwiyemeza kutazigera ujya kumeza atari yaza, kumurindira ngo mujyane gukaraba, kuba utajya kuryama umusize, kumwandikira icyo ushaka kumubwira maze agapapuro ukagahisha aho arakabona kamutunguye, kumwifuriza kuryoherwa n’utundi twinshi.

3. Ntukarambirwe gukora k’umukunzi wawe.

Guha utu bizu no guhobera kenshi umukunzi wawe burya bimwereka ko umwitayeho. Ibuka kandi ko bidakora ku mubiri gusa, ahubwo binamukora ku mutima.

Nubwo benshi batekereza ko gukorakora umukunzi wawe bishobora kuzamura ibindi bitekerezo, ariko burya ni ikimenyetso cyiza cy’uko yari agukumbuye, akwitayeho, akuri hafi ndetse yiteguye no kuba yakurinda icyaguhungabanya cyose.

4. Nimugerageze muryamire kandi mubyukire rimwe.

Turabizi ko iri banga hari abo ritapfa korohera kubera imiterere y’akazi bakora kabone niyo baba babana. Nyamara ibi ntibikuyeho ko ari ingenzi cyane mu kubaka urukundo rukomeye.

Mubashije kubikora, byabafasha cyane gutegana amatwi, kuba mwasengana, kwigana ijambo ry’Imana, gutegurira hamwe gahunda y’umunsi n’ibindi byabafasha gukundana mwishimye.

5. Iga gutungura umukunzi wawe

Kabone nubwo waba udafite umwanya uhagije kubera akazi ukora, ariko gerageza ubonere umukunzi wawe umwanya.

Burya wamutunguza amagambo meza amutaka, wamukorera umurimo yari aziko ari bwikorere n’utundi nkutwo turushaho gutuma abona ko umwitayeho. Ibi nabyo bizatuma aguhozaho umutima kandi agire imbaraga ko akunzwe.

Ibuka kandi ko atari ngombwa kubanza gutegereza ko umukunzi wawe agukorera ibyiza ngo uzabone kumwishyura. Burya nawe wamutanga.

Src:www.Elcrema.com

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwana w’imyaka 11 yaciye agahigo ko kuroba ifi imurusha ibiro

Umwana witwa Callum Pettit yagarutsweho cyane mu binyamakuru ku isi anyuma...
19 May 2022 0

Yarohamye mu ruzi ubwo yageragezaga gutabara imbwa ye

Umukinnyi w’iteramakofe w’Umwongereza yarohamye mu gihe yagerageje gutabara...
18 May 2022 0

Umunya Ukraine yahishuye uko yarokotse by’igitangaza nyuma yo kuraswa...

Umugabo wo muri Ukraine yagize amahirwe adasanzwe yo kurokoka nyuma yo...
18 May 2022 0

Kenya:Umujyi wakiriye inama ikomeye uratabaza kubera ibura rikabije...

Umujyi wa Kisumu wibasiwe n’ibura ry’udukingirizo kuko utungana n’ibihumbi...
17 May 2022 0

Bugesera: Yibye imbwa y’umuturanyi bamufata ari kuyibaga ngo agurishe...

Umugabo wo mu Murenge wa Gashora, Akagari ka Ramiro mu Karere ka Bugesera,...
17 May 2022 0

Umugabo washyingiranwe n’abagore 9 icyarimwe yahishuye umusaruro...

Umugabo ufite abagore icyenda arifuza ko bose bamubyarira abana kandi mu...
17 May 2022 1