skol
Kigali

Dore bimwe mu bimenyetso biranga umukobwa mwiza w’umutima wakwifuzwa na buri Musore wese

Ubuzima   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 14 June 2021

Umusore wese agira ibintu bigenderwaho arambagiza umukobwa ashako yamubera umugore bishobora gutandukana n’iby’undi hakurikijwe ibyo buri wese akunda. Uyu munsi twabateguriye bimwe bizakwereka umukobwa mwiza wakwifuzwa na buri Musore wese wifuza umukunzi cyangwa inshuti y’ubuzima y’umukobwa


Ibi rero ni bimwe mu branga umukobwa muzima ushobora kubaka rugakomera:
Umukobwa urangwa n’ubwiza karemano

Ni kenshi usanga igitsinagore kibanda ku bintu cyakisiga mu rwego rwo kongera ubwiza bwabo ku mubiri. Nyamara burya abagabo benshi usanga bakururwa cyane n’umukobwa wifitiye ubwiza karemano, kuko aba azi ko ubwo bwiza iteka azabuhorana. Si byiza cyane rero kwishyiraho ibintu birenze ku isura yawe kuko abakobwa ni beza ku kigero gikurura abagabo kabone n’ubwo baba batisize ibyo bintu.

Umukobwa ushikama ku wo ari we
Burya umukobwa utajahagurika ngo yerekane impinduka kuri we za hato na hato, yishimirwa n’abasore cyane kuko imico agaragaza muri icyo gihe bibaha icyizereko batazigera bacogora kuyigaragaza. Si byiza rero ngo niba uri umukobwa usamarire akaje kose ngo wumve ko ugomba kwitwara nka runaka kuko imyitwarire y’abantu iaratandukanye cyane, wazabura ibyo ufata n’ibyo ureka ugahinduka injajwa.

Ntukabe nyambere igihe cyose guhamagara umuhungu
Kuri iyi ngingo twababwira ko atari bibi rwose guhamagara umuhungu, ariko wibigira akamenyero ngo uhore umuhamagara kandi ubona we ataguhamagara. Burya akenshi iyo ubona umusore atakwandikira cyangwa se ngo aguhamagare, ashobora kuba atakwiyumvamo cyangwa haryi ibyo akigenzura.

Umukobwa utagira ishyari
Umukobwa ugira ishyari akenshi usanga arangwa no kugira umushiha kandi no kubana n’abandi biramugora cyane kuko aba yumva abafitiye ishyari. Umukobwa utagira iyi ngeso arakundwa cyane kuko abasore bumvako iyo umukobwa nta shyari agira aba anyurwa n’ibyo afite. Bigatuma rero bumvako igihe bazaba bari kumwe bazaba batuje bakanyurwa n’ibyo batunze.

Umukobwa usabana n’inshuti
Iyo umukobwa azi gusabana n’inshuti ariko akirinda gusamara, bituma akenshi akundwa n’abasore ku buryo bumva bifuje kumugira umugoe. Baba bazi ko azabasha kubakirira abashyitsi neza, bagafata inshuti zabo neza ntibabace ku muryango ahubwo urugo rwabo rukibera nyabagendwa.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble EMMANUEL

    Mwateguye neza mutwongere nutundi!

    4 months ago

Inzindi nkuru

Baturikanwe n’igisasu cyatezwe mu ntambara ya mbere y’isi ubwo bari mu kwezi...

Umugore witwa Lidiia Makarchu, ufite imyaka 31, ukomoka i Bracknell, muri...
20 October 2021 0

Umuhanuzikazi yashyinguwe ari muzima n’abagize umuryango we bamushinja...

Umuhanuzikazi witwa Utang Edet Effiong, yashyinguwe ari muzima n’abagize...
20 October 2021 0

Sobanukirwa impamvu abagore n’abagabo bakwiye kurya Watermelon...

Watermelon ubishatse wayita umwungu cyangwa igihaza cyo guhekenya kuko ni...
20 October 2021 0

Yakase igitsina cy’inshuti ye ayiziza kumufotora yambaye ubusa

Umusore w’imyaka 28 yakase igitsina cy’incuti ye anamutera icyuma mu kibero...
19 October 2021 0

Umugore w’imyaka 50 yishwe azira kwiba inyanya 3

Umugore w’imyaka 50 w’ahitwa Chiradzulu mu gihugu cya Malawi,yishwe nyuma yo...
19 October 2021 0

Umukecuru yahishuye ibanga ritangaje ryamufashije kuba amaze imyaka 68...

Umukecuru w’imyaka 68 ukomoka muri Afurika y’Epfo, Malisebo Lebuso,yashyize...
19 October 2021 1