skol
fortebet

Dore Ibimenyetso bizakwereka ko umukunzi wawe atakigukunda nka mbere

Yanditswe: Wednesday 21, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Burya birashoboka cyane ko ushobora kuba ukundana n’umukobwa ndetse cyane, bigashyuha urukundo rwanyu rukaka n’abantu benshi bakabibona ndetse nawe muhungu ubwawe ukabyibonera ukanabyiyumvamo ko mukundana, ariko igihe kikagera, umukobwa akagira atya akagukundiraho undi ari byo bita guca inyuma

Sponsored Ad

Ncuti yacu dore ibintu bitatu bishobora kukwereka ko umukobwa mukundana aguca inyuma:
Buryasi byiza, ndetse ntugomba kumva ko byarangiye uwo mukundana adashobora kuba yaguca inyuma, aha rero ni byiza kuba maso kandi ukagenzura igihe ubona hari icyahindutse bitewe n’uko mwari musanzwe mubanye. Mu gihe rero ukeka cyangwa ubona ko mu rukundo rwanyu bitagenda neza, genzura ibibimenyetso 3 uzamenyeraho ko yaba aguca inyuma:

1. Guhindura imyambarire n’imyirimbishirize

Ubusanzwe abakobwa mu mibereho yabo bagira umuco wo gukunda gusa neza no kwambara bakaberwa kandi burya ngo iyo babikoze hari uwo baba bashaka gushimisha. Rero igihe uzabona umukobwa w’inshuti yawe yadukanye imyambarire atari asanganywe kandi akayihindura atakubwiye (atakugishije inama) ngo umenye ko urukundo rwawe na we rwajemo undi muntu, bityo akaba yahinduye imyambarire kugira ngo ashimishe uwo wundi kuko ngo hari n’igihe uzasanga rwose ibyo yambaye cyangwa se ubwoko bw’umubavu yiteye ndetse n’indi mitako agiye gukoresha mu kwirimbisha atari byo wowe usanzwe ukunda. Icyo gihe rero byitondemo ushishoze kuko wasanga aba arimo kubikora agira ngo ashimishe undi utari wowe.

2. Kutakwitaho nka mbere

Ubundi ikizakubwira ko hari ikintu kitagenda neza hagati yawe n’umukobwa w’inshuti yawe ni uko uzabona atakikwitaho cyangwa ngo akwiyumvemo nka mbere. Aha uzabona inshuro yaguhamagaraga kuri telephone zagabanutse, agabanye gushaka kubonana nawe amaso ku maso ndetse kukubitsa amabanga ye no kugushyira muri gahunda ze za buri munsi bigabanuke kuko afite uwo abibasangiza.

Aha rero, ubonye bimeze bitya cunga neza kuko ashobora kuba afite undi abagabanya urukundo bigatuma urwo yaguhaga rugabanuka ndetse uzasanga byinshi byarahindutse nko kubona atangiye kujya abihirwa muri kumwe, kutishimira gusangira amwe mu mabanga y’urukundo, kugabanya ibintu mwakoranaga mwembi mukishima, kugabanya umwanya yaguhaga, kutakwereka inshuti ze no kudashaka ko umenya amakuru y’umuryango we nka mbere n’ibindi. Igihe ibi bitangiye kuba, umenye ko hari ubyihishe inyuma ari kubasangiza urukundo.

3. Kuguhisha amabanga amwe n’amwe yo kuri telefoni

Niba umukobwa w’inshuti yawe yatangiye kujya ahamagarwa n’abantu kenshi kandi ntakwereke abo ari bo ndetse agashaka kwanga no kubitaba igihe muri kumwe, kwita abantu amazina adasobanutse, kwakira ubutumwa bugufi akanga ko ubureba, kwanga kukwereka nimero imaze kumuhamagara , gusiba nimero imaze kumuhamagara ndetse no gusiba ubutumwa bugufi (messages) akimara kubusoma no gusiba izo umwandikira muri telephone ye n’ibindi burya ngo ni bimwe mu byakagombye kukwereka aho urukundo rwawe na we rugeze ndetse ni na cyo gihe cyo kumenya ko yatangiye kuguca inyuma.

Mu gihe rero ubibonye gutya, hita umenya ko ashobora kuba yatangiye kuguca inyuma. Ikindi kandi, ibi biba biganisha ku ndunduro y’urukundo mwari mufitanye.
Birababaza rero kumenya ko umukunzi wawe aguca inyuma ariko bikababaza kurushaho iyo wisanze baguca inyuma hashize igihe, mbese amazi yararenze inkombe ntacyo ukiramiye. Ni byiza rero ko mudakunda buhumyi ahubwo muba mugomba umunsi ku wudi kugenzura ko nta cyahindutse ku rukundo, bityo wabona kimwe muri biriya bimenyetso bikwereka ko umukobwa yaba aguca inyuma ukaba wagira icyo ukora ukaramira urukundo rwanyu hakiri mu maguru mashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa