skol
fortebet

Dore ibintu 6 abakobwa bifuza ku basore bakundana batajya bahishura ngo bavuge

Yanditswe: Wednesday 29, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abakobwa mu miterere yabo ntibakunda guhita berekana amarangamutima n’aho bahagaze mu rukundo. Hari ibintu rero abakobwa mu rukundo baba bashaka ko umuhungu amenya ndetse akabibakorera ariko ntibatinyuke kubibabwira.

Sponsored Ad

1.Kumubwira ko umukunda kenshi

N’ubwo abenshi batabiha agaciro cyangwa bagakeka ko kubivuga kenshi bigaragara nabi, abakobwa bakunda umuntu uhora abasubiririramo ko abakunda. Kumubwira ’I love you’ cyangwa ’Je t’aime fort’, biramushimisha cyane. Uzabibwirwa n’uko uzabimubwira ukabona ibyishimo biramusaze ndetse akabigusubirishamo kenshi.

2.Kumubwira ko muzabana

Umukobwa aho ava akagera arota umunsi w’ubukwe bwe; Uko azaba yambaye, imodoka nziza azagendamo n’umugabo we, ukuntu inshuti ze zizamutahira ubukwe,…Ikintu gishimisha umukobwa cya mbere ni ukumubwira ko wifuza ko azakubera mutima w’urugo mukabana akaramata. Siwe urota ubivuga. N’ubwo atabiguhingukiriza, iri jambo igihe utararimubwira aba agufata nk’abandi bose kuko nyine aba abona nta gahunda umufitiye ihamye.

3.Kumuha impano

Simvuze ngo uziyemere cyangwa utange n’ibyo udafite ariko gira igihe runaka umutungure umuhe impano. Gukundana n’umukobwa imyaka runaka nta mpano umuha rwose ni ubumenyi buke mu gutereta abahungu benshi bibitseho. Impano ishimisha umukobwa si ihenze cyane ahubwo akantu gato kataguhenze ariko umutunguje karamunyura bikanamwereka ko umuzirikana.

Keretse iyo ari ba bandi badutse baba bashaka kurya amafaranga y’abahungu nibo bidashimisha. Ikizamukubwira ni uko uzamutungura ukamuha impano idahenze cyane ukabona bitamushimishije habe na gato. Uzamenye ko nta gahunda ndetse n’urukundo agufitiye.

4.Kumusohokana

N’ubwo ubukungu bw’abantu butangana ariko iyo wikoze ku ikofi ugasohokana umukobwa biramunezeza. Ababazwa no kubona abandi basore basohokana abakobwa bakundana, akumva yabigusaba akabura aho ahera. Hari n’abakobwa byanga mu nda bakanga kubyihererana ukumva arabigusabye. Burya biba byamurenze.

5.Kumwereka ababyeyi

Ibi ahanini bikorwa n’abamaze kwemeranya ko bazarushinga. Ni bwo umuhungu ajyana umukobwa akamwereka ababyeyi n’umuryango we. Ariko si buri gihe. Niba umukunda by’ukuri mujyane umwereke ababyeyi bawe bizamushimisha. Bimuha icyizere ko urukundo rwanyu rufite intego kandi wizihiwe n’uko ari inshuti yawe. Si igitegwajoro mwereke n’inshuti zawe.

6.Kumujyana mu birori

Abakobwa bakunda kwitabira ibirori. Ibi bijya gusa no gusohokana ariko gusohokana mujyanye mu birori byo ku bakobwa ni injyanamuntu. Mufate umujyane mu bukwe watumiwemo ndetse niba yaranakwemereye kuzakubera mama w’abana bawe, muganire ndetse munitegereze uko ibirori byanyu namwe bizaba bimeze. Uzumva atangiye kukubwira amakanzu meza, indabo nziza… Uzamenye ko wongereye amanota wari usangwanywe imbere ye.

Refe:https:www.elcrema.com

Ibitekerezo

  • Mungirinama,ndi kampala uganda,ndi house boy mfite imyaka 19,mabuja akundaga akabariro cyane duhoraga turakora sex kuko yambwiye ko umugabo we adashoboye gutera akabariro knd umugabo we naho aba murugo,njewe mbonaga biri kumbangamira knd byamvira indwara nka sida ark nkagorwa nuko amfata neza knd akaba ama umushahara wibihumbi 400 byamashiringi nkabura uko nagenda nne nkorik?Unyohereze ubutumwa bugufi kur0784210771.inama zanyu ninyamibwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa