skol
fortebet

Dore uburyo bwiza bwagufasha kwivanamo umuntu ukunda ariko we atagukunda

Yanditswe: Friday 18, Jun 2021

Sponsored Ad

Biba ibyiza iyo ukunze nawe ugakundwa, gusa kuko urukundo rutingingwa n’iyo ukunze umuntu we ntagukunde uba ugomba kubyakira kandi ukagerageza kubyitwaramo neza nubwo bitoroshye.

Sponsored Ad

Kuba wa kunda umuntu utagukunda ndetse n’ibyo umukorera ntabyiteho ngo abihe agaciro, ni ibintu bisanzwe. Ariko kuko bigusaba imbaraga ndetse bikanakwangiza mu mutwe, biba bisaba kubirenga ubuzima bwawe bugakomeza,ntugume muri ibyo bihe.

Urubuga elcrema rutanga inama z’uburyo ushobora gutandukana n’ayo marangamutima yo gukunda utagukunda, ukongera kuba umuntu usanzwe.

1. Hagarika guhura na we bya hato na hato

Iki ni ikintu cy’ingenzi ugomba gutangiriraho kugira ngo ubashe kwivanamo umuntu ukunda nyamara we atagukunda.

Abahanga mu by’imibanire bemeza ko utakomeza kujya uvugana cyangwa usurana n’umuntu ukunda we atagukunda maze ngo uzabashe kumureka mu buryo bworoshye. Ibyo ngo byaba ari ukwibeshya gukomeye.

2. Ntukagumane icyizere mu bidashoboka

Icyizere ni cyo gituma umuntu adacogora, ukumva ko hakiri icyizere cyo kumwegukana nyamara bishobora gutuma ufata imyanzuro mibi cyangwa bikakubuza gukomeza ugana imbere.

Iyo ukomeje kwiremamo icyizere ko ukundwa cyangwa ko uzageraho ugakundwa, bituma ukomeza gukururana na we, ukamutekereza amanywa n’ijoro, ukaba wakora n’ibintu bibi kugira ngo umwegukane.

3. Siba ibintu byose bituma ukomeza kumwibuka

Ibintu byose mufitanye bishobora gutuma umbwibuka cyangwa uhora umubona hafi yawe nk’amafoto mwagiye muhana, uba ugomba kuyashyira kure aho utayabona cyangwa ubutumwa mwandikiranye ukabusiba kugira ngo umwibagirwe.

Iyo ubigumanye bituma udakira neza ibyo bikomere yaguteye ukajya witwara nk’aho mukiri kumwe. Biba byiza rero ibyo byose umwibukiraho ubusibye kugira ngo bigufashe gukomeza ujya imbere.

4. Ongera kwiyegereza inshuti zawe za kera

Abantu bashora kugufasha kongera kwishimira ubuzima cyangwa impamvu uriho ni inshuti zawe.

Kwiyegereza inshuti zawe bigufasha kwishima kuburyo utagira umwanya wo kwitekerezaho no gutekereza kuri uwo muntu ukunda ariko we atagukunda.

5. Gerageza gushaka inshuti nshya

Iyo ufite ikibazo nk’icyo, ugerageza gushaka inshuti nshya zizajya zigufasha kuva mu bihe by’ubwigunge uba urimo. Gusa bakugira inama yo kwitonda mu gushaka izo nshuti wirinda izagusubiza mu bibazo ahubwo ugashaka izo kwishimana nazo n’izigufasha kuruhuka mu mutwe gusa.

6.Witerana amagambo na we ukoresheje ikoranabuhanga

Si byiza guterana amagambo binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga nko kumwandikira kuko bituma mutandukana nabi ntibikubake ahubwo ugasubira inyuma, ukomeza kwishinja cyangwa kumushinja amakosa.

7. Iga kwikunda ubwawe

Mu rwego rwo kwigobotora icyo kibazo, ni ngombwa kwikunda ubwawe, ukibona ko uri mwiza ndetse ufite n’ibyiza bitandukanye bizatuma abandi bagukunda, igirire icyizere ubundi ukomeze ubuzima.

Ugomba gutangira kwiga ibintu bishya kandi ukimenyereza gukora ibintu ukunda, mbese ibyo ubona ko bigushimishije akaba ari byo bigutwara umwanya.

Nubwo nta wavuga ko byoroshye kwiyibagiza ndetse no kureka burundu umuntu wakunze we ntagukunde, ni na byiza gukurikiza inama zitandukanye kugira ngo wongere kumufata nk’umuntu usanzwe ndetse binatume ukomeza ubuzima bwawe neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa