skol
fortebet

Dore ibyobo 5 ukwiye kwirinda kugwamo niba utarafata icyemezo mu rukundo

Yanditswe: Tuesday 24, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mugihe utarafata icyemezo cyo kujya mu rukundo hari ibintu 5 ugomba kwirinda kuko uramutse wibeshye ukabikora usanga bikugizeho ingaruka zikomeye cyane cyane iyo wageze mu rukundo, ni ngombwa ko ubyirinda mugiye utariyemeza gukunda.

Sponsored Ad

Ibintu 5 kwirinda gukora niba utarafata icyemezo mu rukundo:

1. Kwemera impano uhawe yose

Iyo utarakunda by’ukuri ni ukwishyira mu kaga kwemera impano y’umuntu utamenera amabanga y’umutimawawe yose. Kwemera impano uhawe bishobora kuguta mu mutegeko wo kuvuga ngo ‘ndemeye kandi mu by’ukuri udahamanya n’umutima wawe’ ko ukunda uwo muntu.

2. Kwemera gahunda ye (Rendez-vous)

Birashoboka cyane rwose ko niba udashobora kwifatira icyemezo ushobora kwemera rendez- vous uhawe n’ umuntu umutima wawe utaramufungukira, ariko menya ko niba utarahamanya n’ umutima wawe ko uwo muntu umukunda by’ ukuri kwemera ko gahunda, ukemera ko agusohokana cyangwa umusura ni ukwita mu kagozi. Ni byiza ko ubigendamo gake.

3 Kwemera kuba inshuti y’ abantu mudakundana

Bamwe iyo bakwatse urukundo nturubahe bagusaba ubushuti kubumwemerera ni ukwiga mu gatego. Uyu muntu ntabwo aba ashaka ubushuti busanzwe ahubwo aba ashaka urukundo rwuzuye. Ntiwamenya niba uzageraho ugahinduka ngo wumve umukunze, cyangwa we azageraho akikuramo ko agushakaho urukundo.

4 kuvuga YEGO kubera amafaranga

Uba ubizi neza ko mudakundana kuki wemera kuvuga yego kubera amafaranga. Bitinde bitebuke umutima wawe ugeraho ukagutamaza kuko wo ntubeshyeshwa amafaranga kandi igihe umutima wakwimye amahoro ubaho uhangayitse.

5. Gushingiranwa n’umuntu kuko urimo gusaza

Burya bamwe bemera kuvuga ngo YEGO kuko barimo gusaza kandi bakaba bagomba gushyingirwa byanze bikunze nyamara ntibaba bakundanye by’ ukuri. Ni ukwita murwobo ntuzabikore. Ibi bintu uko ari bitanu iyo utabyitondeye mu rukundo rwanyu cyangwa mu rugo rwanyu hahoramo amakimbirane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa