skol
Kigali

Dore Impamvu 3 nyamukuru zagaragajwe ziri gutuma ingo z’ubu zisenyuka ku bwinshi

Ubuzima   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 12 August 2021

Kuri ubu ntibigitangaje kubona abashakanye nyuma y’ukwezi bakoze ubukwe, ukumva ngo barashaka gatanya. Hari impamvu nyinshi zituma abashakanye batandukana gusa hari 3 nyamukuru zikomeje kwiyogera.
Impamvu 3 nyamkuru.


1.Kutamenyana bihagije

Iyi ngingo iri mu zituma urugo rutaramba kuko usanga abantu benshi bakora ikosa ryo gushakana batabanje gufata igihe kinini ngo biganeho.

Nk’uko bisanzwe muri kamere y’umuntu usanga aba afite ingeso zitandukanye yaba nziza cyangwa mbi bikanagorana cyane kugira ngo undi muntu ahite azivumbura ; iyo bigeze mu rukundo ho biba ibindi bindi kuko umuntu agerageza guhisha uwo bakundana ingeso ze mbi kuko aba azi ko byahita bimusenyera urukundo mu buryo bwihuse.

Amarangamutima ashobora gutuma umuntu afata icyemezo gihubutse cyo gushinga urugo ariko ugasanga uwo agiye kurushingana nawe atabanje kumumenya bihagije, ugasanga wenda yamushimiye nk’ uburanga cyangwa amafaranga, ariko wakwitegereza ukabona ntiyafashe umwanya ngo arebe ku zindi ndangagaciro ziramba kandi zifite uruhare runini mu kubaka urukundo rurambye nk’ imico, kwihangana, guca bugufi, ubwenge, umuco, uburere n’ ibindi.

Iyo umuntu agiye kubana n’undi batabanje kwigana ho bihagije, iyo bageze mu rugo, umwe ahita atangira kuvumbura imico mibi ya mugenzi atari yarigeze amenya mbere, bikaba bitangiye kubyara amakimbirane gutyo, mu rugo rwabo hagahoramo umwiryane.

2. Gukurikira ubutunzi
Ubutunzi ni kimwe mu bintu abantu bamwe na bamwe bakurikira kuri bagenzi babo bigatuma biyemeza gushinga urugo bakurikiye ibyo umuhungu cyangwa umukobwa atunze cyangwa bakurikiye amikoro y’umuryango wumwe muri bo.

Abakobwa cyane cyane ni bo bakunda gutekereza ku butunzi bw’umusore ntibite kureba izindi ngeso uwo musore afite ahubwo bagakurikira amafaranga atunze.
Hari abakobwa baba basanzwe bari mu rukundo kandi abo bakundana nabo babakunda bihagije ariko babona abandi basore bafite ifaranga, bigatuma batandukana n’abo bakundanaga ahubwo bagakurikira ifaranga.

Si abakobwa gusa kuko hari n’abasore bafite izo ngeso bagashaka umukobwa babanje kureba umuryango aturukamo cyangwa akazi akora maze ntibite ku ngeso mbi cyangwa nziza umukobwa yarasanzwe afite. Nyamara n’ubwo abantu benshi bakunda kwibanda ku mitungo usanga urugo rwabo ruba rudashingiye ku rukundo, ahubwo rwubakiye ku ifaranga.

3. Gusambana n’abantu banyuranye

Kuryamana n’abantu batandukanye bishobora kukubera imbarutso yo gusenya urugo rwawe kuko iyo waryamanye n’abantu batandukanye biragorana kuba wazanyurwa n’ uwo mwashakanye kuko banabiciyemo umugani bati uwakirigiswe na benshi ntajya amenya uwamusekeje.

Hari igihe uwo mwashaka aba adafite ubunararibonye bwo gukora imibonano mpuzabitsina nk’ubwo bamwe mubo mwaryamanye bafite, bigatuma wumva ko umufasha wawe atakuryoheye ahubwo bikagutera gusubiza amaso inyuma ukibuka uwigeze kugushimisha bihagije mu buriri maze bigatuma ushobora guca umufasha wawe inyuma nyamara utafashe umwanya wo kuganira nawe ngo umubwire uburyo ashobora gukoresha akajya agushimisha bihagije.

Ariko iyo utajarajaye n’ uwo mwashakanye akab’atarajarajaye, ibyo mukoze mwese muba mwumva bibanogeye maze mukazajya mugenda mwunguka utundi dushya kandi buri wese ako yungutse akagasangiza mu genzi we mukibanira mu mahoro.
Gukora imibonano mpuzabitsina incuro nyinshi s’ishema kuko ubawica ahazaza hawe bikazakugora kunyurwa n’umufasha wawe kuko uba warabaye imbata y’ubusambanyi.

Gusa ntibivuze ko n’ uwijanditse cyane mu busambanyi atavamo umufasha mwiza, ahubwo ikiba gikenewe n’ ukujya gushaka wabanje gufata umwanya uhagije ukiga kuwo mugiye kurushinga kandi mwamara kubana mukajya muganira ku byo mwumva bikwiye guhinduka kugira ngo musigasire umubano wanyu.

Urugo nk’uru rero ntiruramba kuko usanga uwakurikiye amikoro ahora buri gihe afite irari ridashira ry’amafaranga ugasanga urugo rwabo ntamahoro arurangwamo kuko hari umwe uba yarimakaje amafaranga.
Refe:Lifehack.com

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble muchunguze

    Nta na mpamvu nimwe mwatanze. Ikibazo ni umuco nyarwanda twese twataye. Muzabaze Rutangarwamaboko azabasobanurira

    2 months ago

Inzindi nkuru

Dore impamvu 5 nyamukuru zituma abakobwa b’iki gihe batinda kwemerera...

Gusaba urukundo ku muhungu arusaba umukobwa si kintu cyoroshye abanza...
15 October 2021 0

Umusore yaciye ibintu henshi kubera igihano yahawe nyuma yo guca inyuma...

Umusore utavuzwe amazina,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo...
14 October 2021 0

Umwarimukazi ufatwa nk’uhiga abandi uburanga muri Afurika yavugishije benshi...

Umwe mu barimukazi bakunzwe cyane muri Afurika y’Epfo kubera imiterere ye...
14 October 2021 1

Umuhanzikazi yatangaje ko abapasiteri bamusabye kujya yambara impenure ngo...

Umuririmbyi wo muri Ghana yatangaje ko imyambarire ye ndetse n’imiterere ye...
14 October 2021 0

Sobanukirwa ingaruka zikomeye zibasira umuntu ukunda kuryamira

Gusinzira mu buzima bw’umuntu ni igikorwa cy’ingenzi cyane , ari nayo mpamvu...
13 October 2021 0

Pasiteri yishe umugore we nawe ariyahura amuhoye ko yamwanduje...

Umupasiteri wo mu Ntara ya Nyamira, muri Kenya,arashinjwa kwica umugore we...
12 October 2021 0