skol
fortebet

Dore impamvu 5 nyamukuru zituma abakobwa b’iki gihe batinda kwemerera umuhungu urukundo

Yanditswe: Friday 15, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Gusaba urukundo ku muhungu arusaba umukobwa si kintu cyoroshye abanza akabitekerezaho ndetse akanabitegura ngo hato adasebera imbere y’uwo yakunze, ariko ahanini abiterwa n’uko abakobwa benshi iyo basabwe urukundo badapfa kubyemera byoroshye rimwe na rimwe bahakanira umuhungu rimwe na rimwe bigatuma n’umuhungu yifata ngo adaterwa indobo, abakobwa bakunze kwihagararaho kabone niyo yaba yakunze umuhungu ate ntiyapfa kubimubwira.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Umuryango hano cyagukusanyirije impamvu zigera kuri 5 z’aba zitera abakobwa kugorana mu rukundo.

1.Kwihagararaho

Iyo umukobwa amaze kumenya ko umusore amwemera kandi ko yiteguye kumukorera icyo yashaka cyose kugira ngo amwegukane, nawe atangira kwihagararaho ubwo agatangira kwiha ibyizere kuko yamenye ko hari umusore umwitayeho, ariko ntabwo ari abakobwa bose ni bamwe na bamwe, muri kwa kwihagararaho nawe iyo yagukunze atinda kubikwereka cyangwa kubikwemerera kugira ngo abanze akunanize gusa.

2.Ntabwo bimurimo

Uru ni urundi ruhande abasore batajya bitaho cyane iyo bagiye gusaba umukobwa urukundo, ni ukuvuga ngo hari igihe ujya gusaba umukobwa urukundo”ubundi akagusubiza agira ati ntabwo nshaka gukundana nawe”, bivuze ngo niyo uhatirije nawe agerageza uburyo bwose yakoresha ngo akunaniza kugeza igihe umuvuyeho, nyamara ashobora kubikora atakwanze ahubwo ari uko atakwiyumvishemo cyangwa ngo abe yiteguye kujya mu rukundo.

3.Isuzuma

Rimwe na rimwe abakobwa bakunze gukoresha ubu buryo bwo kunaniza basuzuma abasore, ibi bakaba babikora batekereza ibi “Niba ankunda ntiyapfa kuva kwizima”, aha ho cyokoza ntabwo abakobwa bose basuzuma kimwe, kuko hari abasuzuma igihe kingana n’ukwezi, abandi amezi abiri ndetse n’abandi bagasuzuma mu gihe kinga n’igice cy’umwaka, hano aba agira ngo areba imbaraga uzashyiramo mu rukundo yewe niba koko unamukunda by’ukuri, iyo urambirwa uba ufite amahirwe menshi yo kumubura.

4.Abasore benshi ntabwo banyurwa

Iyi ni iyindi mpamvu ituma abakobwa batinya guhita bemerera umusore urukundo mu buryo bworoshye, abasore bamwe na bamwe biki gihe ntabwo banyurwa no kugira umukunzi umwe gusa, kuko hariho abashimisahwa n’umunyenga w’urukundo ku mpande z’igiye zitandukanye z’abakobwa, bityo bikabaviramo kugira ingeso yo kutanyurwa n’urukundo rw’umwe, iyi ikaza ari iyindi mpamvu rero ituma abakobwa batapfa kugira umutima wo guhita biyumvamo umuhungu ku buryo bahita bamwerera urukundo mu buryo bworoshye.

5.Imyitwarire idahwitse

Biragoye kubona umukobwa wishimira imyitwarire itari myiza ku musore, kuko ushobora kugaragaraho imyitwarire itari myiza imbere ye byibura rimwe niyo yaba yarafite gahunda yo kukwemerera urukundo azahita abireka, bityo rero umukobwa muri kwa kugorana kwe atinda kukwemerera urukundo aba ari kubanza ku kwigaho buri uko bwije nuko bucyeye areba n’imyitwarire yawe yose.

Refe:modernghana.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa