skol
fortebet

Dore imyitwarire y’umugore ushobora kukwereka ko yaba ashurashura

Yanditswe: Sunday 01, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi batekereza ko abagabo aribo bakunda gucana inyuma kuko usanga aribo babigaragaramo cyane ariko si ko biri kuko n’abagore bibabaho nubwo babikora mu ibanga cyane.

Sponsored Ad

Nubwo bisaba amayeri menshi ngo umenye umugore uguca inyuma, hari bimwe mu bimenyetso bishobora gutuma ukeka ko umugore cyangwa umukobwa mukundana hari abandi basangira ibyishimo byo mu gitanda.

Aba azi kubeshya cyane

Kubeshya no gucana inyuma ni ibintu bifitanye isano ya hafi, kuko abantu bafite izi ngeso usanga bahuje imico nko kuba bahishahisha, atari abizerwa. Umugore wabeshye, bikaba rimwe kabiri gatatu, uramutse ubimenye uzatangire kwigengesera, akenshi aba afite ibyo ahisha birimo no kuba yaba aguca inyuma.

Ahora ashaka ibintu byinshi

Umugore utajya anyurwa, uhora ushaka ibi na biriya haba mu kumwitaho, ku mafaranga n’ibindi bitandukanye, wabimuha ntanashime ahubwo akagusaba n’ibindi, ni uwo kwitondera.

Umugore nk’uyu kuguca inyuma byamworohera cyane abonye umugabo umuha bya bindi byose akeneye.

Akunda kwitabwaho

Hari abagore bakunda kwitabwaho, hamwe akora utuntu dutandukanye ngo abantu by’umwihariko abagabo bamurebe. Iyo abikora gutyo abagabo benshi baramusanga, ugasanga biramugoye kuba umwizerwa bikarangira aryamanye na bo.

Ukunda gusabana ku rwego rwo hejuru

Gusabana ni byiza cyane kuko bituma wunguka abantu mu buzima bwawe ariko wa mugore ukunda gusabana cyane ndetse na buri wese, usanga ashobora kuguca inyuma bitewe na ba bagabo bose bahuza urugwiro.

Gusabana akarenza urugero bishobora kuba intandaro yo gushukwa kabone n’ubwo yaba atabishakaga cyangwa se akagushwa mu mutego n’abamubonyemo gusamara, bakaba batuma aca inyuma umugabo cyangwa umukunzi.

Umugore ufuha cyane

Umuntu ucana inyuma usanga afuha cyane kuko aba atekereza ko ibyo akora n’undi abikora. Usanga umugore ucana inyuma ahora ahangayitse, agenzura umugabo we yumva ko ajya mu bandi bagore nk’uko nawe ajya ahandi.

Kuba amarangamutima ye ataguma hamwe

Iyo umugore atangiye kugira amarangamutima ahindagurika ku mugabo we, biba byoroshye kumuca inyuma, kuko biba bigaragara ko yarambiwe cyangwa atanyuzwe n’umubano mufitanye.

Iyo bimeze gutyo ni uko aba abona ko umugabo we hari ibyo adashoboye. Umuntu nk’uwo abonye undi mugabo, ashobora kumubonamo za mbaraga yabuze iwe, bikamworohera guca inyuma umugabo we.

Aba agira ibanga cyane

Umugore ucana inyuma aba abizi ko hari amabanga akomeye afitanye n’abandi bagabo. Akenshi akora ibishoboka byose akabika ayo mabanga cyane. Nubona umugore ugira ibanga cyane ku mubano we n’abandi, akaba adashaka no kubagarukaho, ukwiriye gutangira kugira amakenga ko ashobora kuba aguca inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa