skol
fortebet

Dore inzira 4 zagufasha kwibagirwa umukobwa wasariye mu rukundo

Yanditswe: Wednesday 17, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kwibagirwa umukobwa ukunda ni ikintu gikomeye cyane ndetse kitanashoboka kugeza umenye ko utakimurwanira. Hanze aha hari abasore barwanira abakobwa bikarangira batababonye kubera ko batabikoze neza cyangwa kubera ko bataremewe kubana nabo. Umuhanga umwe mu rukundo yavuze ngo "Karma ntibeshya, uwawe aba ahari kandi ntaho ajya".

Sponsored Ad

Rimwe na rimwe uzicara uvuge uti’Umwana nkunda ndamubuze’, bitume ushyiramo imbaraga kugeza n’ubwo uzakomeza no guhatiriza kandi nyamara ubona ko atagihari na gato. Muri iyi nkuru turagufasha kumenya uko wakomeza ubuzima bwawe mu gihe wabuze uwo wakundaga cyane. Ahari nawe wifuza kumureka akagenda ariko wabuze aho guhera. Birumvikana rwose, iyo wakunze umukobwa akagutenguha wenda agashaka undi muntu urababara ndetse rimwe na rimwe bikaba byanakuviramo n’uburwayi.

Niba warabaswe n’urukundo rw’mukobwa utakwitayeho ndetse wanamaze guhitamo inzira y’ubuzima bwe bw’urukundo birumvikana ko ukeneye gufashwa. Ibi tukubwira muri iyi nkuru binafasha umusore ushaka gusiga uwo bakundana kubera impamvu zitandukanye. Mushobora no kuba mwaratandukanye ariko gukomeza ubuzima byaranze neza, uyu munsi turagufasha kumenya uko wabyifasha ukabasha gukomeza urugendo rw’ubuzima bwawe.

1.Sibanganya ikiraro cyamukugezaho: Biragoye ndetse binaravunanye ariko birakenewe. Ukwiriye gukomeza imbere. Kwibagirwa umuntu bisobanuye gukomeza ubuzima bwawe kandi birashoboka. Emera ko bibaho wumve ko ukeneye kutongera kumuvugisha.

2.Ita ku mpano yawe cyane no ku mishinga ufite: Inzira nziza kandi yizewe yo kwibagirwa umukobwa wakunze cyane, ni ugutangira ibintu bishya bizaguhuza ku buryo utazongera kumuha umwanya. Shaka impano yawe maze uyikoreshe uhuge. Ikindi aha ushobora no kwirengagiza n’abandi bantu b’igitsinagore kugira ngo ubanze wiyubake. Jya kwiga cyangwa wige ibintu bishya. Hanyuma y’ibyo byose, funga umutima ubundi ukore ibyo ugusaba.

3.Sohokana n’abandi bakobwa: Twavuze ko ukwiriye kubirinda ariko mu gihe wamaze kwakira ko yagiye, ushobora gushaka umukobwa muba inshuti cyangwa ugashaka urenze umwe mukajya musohokana, ariko ukirinda kwihuza nabo mu bintu bitari byiza kuko nabyo byazagusigira igikomere mu gihe nabo bagusize kandi wari umaze kubagira inshuti. Ba umunyabwenge. Nta n’ubwo ibi ari byiza ku bahungu bose, ariko nubishobora uzabikore gutyo kuko bizagufasha guhunga uwo ukubabaza.

4.Itekerezeho:
Ikintu nanone cyagufasha kumwikuramo ni ukwitekerezaho. Ibi bizatuma umera neza kandi bigufashe kujya mbere. Jya muri resitora wenyine wigurire ibiryo ukunda, urebe filime ukunda,...Kwibagirwa uwo mukobwa bizagusaba kuba nyamwigendaho gato cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa