skol
fortebet

Dore umugambi wa Satani n’impamvu 7 ashaka ko abagore n’abakobwa bambara Amapantalo

Yanditswe: Tuesday 16, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bibiliya, Gutegekwa kwa kabiri 22:5 Umugore cyangwa umukobwa ntakambarane n’umugabo, kandi umugabo ntakambarane n’umugore, kuko ukora atyo wese ari ikizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.
Si ikintu gishya kwambara amapantalo ku gitsinagore haba inaha mu Rwanda n’imahanga.
Nubwo haba hari impamvu ba nyir’ukuyambara bagaragaza, inyandiko na zo ntizibura kwerura ko kwambara imyenda y’abagabo ku bagore n’iy’abagore ku bagabo ari ikizira mu maso y’Uwiteka.
Umuryango.rw Twifashishije Bibiliya Yera, (...)

Sponsored Ad

Bibiliya, Gutegekwa kwa kabiri 22:5 Umugore cyangwa umukobwa ntakambarane n’umugabo, kandi umugabo ntakambarane n’umugore, kuko ukora atyo wese ari ikizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.

Si ikintu gishya kwambara amapantalo ku gitsinagore haba inaha mu Rwanda n’imahanga.

Nubwo haba hari impamvu ba nyir’ukuyambara bagaragaza, inyandiko na zo ntizibura kwerura ko kwambara imyenda y’abagabo ku bagore n’iy’abagore ku bagabo ari ikizira mu maso y’Uwiteka.

Umuryango.rw Twifashishije Bibiliya Yera, igitabo Ibihamya by’Itorero n’urubuga amredeemed.com hose hagaragaza ko ari umugambi wa Satani ko abagore n’abakobwa bambara amapantalo.

1.Satani ashaka ko bambara amapantalo kugira ngo babere ibigusha abababona

Imyambaro y’amapantalo myinshi y’abagore ikannye ku buryo ikora ku ntekerezo z’abagabo. Amaso yabo agwa ku bice by’ibanga. Ibi bituma habaho kujya kure mu ntekerezo bikaba intandaro y’icyaha. 1 T 456-458

2. Satani yifuza ko abagore n’abakobwa bambara amapantalo kuko yanga irema

Satani yanga urunuka iremashusho ry’umugabo n’umugore. Ntakunda ubugore (femininity), yifuza ko bwavaho umugabo n’umugore bagasigara bameze kimwe. Nubwo umubare w’abagore n’abakobwa bambara amapanto urushaho kwiyongera ntabwo Imana inezezwa na byo. Kandi n’abagore na bo ni

uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye bakagira isoni birinda… 1 Timoteyo 2:9
3. Satani ashaka ko wambara ipantalo kuko yanga umuryango wawe

Ahakana ukwera k’ubukwe. Yanga umugambi w’Imana ko umugabo ari we mutwe w’urugo. Ashaka ko n’abagore baba umutwe w’urugo. Azi ko igihe umugore yambaye ipantalo yubahwa n’umugabo, ibi bitera amakimbirane ashobora kuvamo gutandukana (Divorce). Na none kandi birema urujijo mu bana, bakura batabona ishusho nyayo y’umurongo Imana yashyiriyeho utandukanya ibitsina.

4. Satani ashaka ko abagore bambara amapantalo kuko yanga umwimerere w’ibitsina

Ashaka guteza imbere kuryamana kw’abahuje ibitsina. Azi neza ko umugore wambaye ipantalo atera urujijo ku bijyanye n’imibinano mpuzabitsina bigatuma habaho kwiyongera kw’ibyaha. Satani ashaka ko abagabo babonamo abagore iby’imibonano mpuzabitsina aho kubahirwa ubuntu buri mu kuba ari abagore. (4T 460)
5. Satani ashaka ko wambara ipantalo kuko arwanya uruhare rw’Imana muri wowe

Mu gitabo Ibihamya by’Itorero cy’Icyongereza umuzingo wa 4 urupapuro rwa 634 havuga ko bamwe bambara nk’ab’isi kugira ngo bahindure abatizera, ariko bakora ikosa. Niba koko bafite ukuri kandi bashaka kugumana uruhare rw’Imana, reka kwizera kujyane n’imirimo yabo maze berekane itandukaniro hagati y’Ubukiristo n’Ubupagani. Amagambo, imyambaro n’ibikorwa nibivugire Imana. Hanyuma urwo ruhare rwera ruzagera kuri abo bandi.

6. Satani ashaka ko abagore bambara amapantalo kugira ngo bange inshingano

Ibi yabishyiriyeho gufasha abagore guhakana inshingano bahawe n’Imana yo gukora mu rusengero no kurwanya umugambi wayo.
7. Satani ashaka ko abantu bamuramya

Abagize umuryango wa Satani uhakana ubugore n’abamaze kwemera ibi bose bahurira hamwe bagashimira kandi bakaramya Satani. Imyuka mibi ni yo ishishikariza abagore kwambara amapantalo. Igitekerezo cyaturutse ku Mubi kandi abayemera bose baramuramya nta kabuza. Kwabara ipantalo biha urwaho Satani mu buzima bw’uyambara.

Abashyigikira ibi bose bitwaje ko ari uburenganzira bw’abagore kwambara amapantalo binjira muri iryo shyirahamwe batabizi.

Bibiliya iravuga iti “Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse” Gutegekwa 6:6-7.

Muramutse mushaka kumenya byinshi ku mugambi wa Satani wo kwambara amapantalo ku gitsinagore, mushobora gukoresha igitabo Testimonies for the Church (Ibihamya by’Itorero) umuzingo wa 1,4 n’uwa 5.

Ibitekerezo

  • Ariko ibintu byo kubeshya twifashishije bibiliya tuzabireke,
    Nonese hari aho ubona babivuga ko kwambara ipantaro kubagore ari ikizira?

    nonese mugutegeka naho bavuze kwambarana ntibavuze kwambara ipantalo/
    nonese ko mutavuze kubagabo ,ntibariho bambara amakanzu, mujye mubeshya ababeshyeka.

    Mu muco se w’abayahudi aho twakomoye n’ubu kristo kuko ndetse na civilisation bzabaye mbere na mu gihe cy’ivuka rya Yezu; nta mapantalo abagabo bambaraga, ubundi watubwira inkomoko y’ipantalo? Urayizi se ahubwo? Nibyo kuganisha ku iyobokamana ariko mwige musobanukirwe nibwo muzajya musangiza inyigisho zicukumbuye

    SATANI AFITE UYOBYA ADUFATIRAO WABA UDASHIKAMYEKU MANA UGASANGA WAGUYE MUBISHUKO.

    None se muri islael aho twese twemera nk’aho bilble n’izindi nkuru zivugwa muri bible zakomotse ho ntihaba abagore bambara amapantaro? ibi biterwa n’impamvu umuntu wayambaye yabikoranye. none se uzareka kugura ipantaro nusanga arizo zonyine ziri ku isoko ngo ni ukubera iyi mpamvu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa