skol
fortebet

Espagne yabaye iya mbere ku isi mu kugira abagabo benshi bafite uruhara

Yanditswe: Monday 27, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kugeza ubu Espagne iza ku isonga mu bihugu bifite umubare munini w’abagabo bafite uruhara mu 2024 aho bagera kuri 44,50 ku ijana mu bagabo bose ifite.

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwakozwe na Medihair bwatangajwe na Ranking Royals ku wa mbere, Espagne ikurikirwa n’Ubutaliyani na 44.37%, Ubufaransa na 44,25%, Amerika ifite 42,68%, Ubudage na 41.51%.

Ibihugu 24 kuri 47 bifite ijanisha ryinshi ry’abagabo bafite uruhara, biherereye mu burengerazuba bw’isi.

Uburengerazuba bw’isi, cyane cyane Abanyaburayi,bibasirwa cyane no kubura umusatsi bitewe n’impamvu zishingiye ku ngirabuzima fatizo.

Amakuru yerekana kandi ko kugira uruhara bitagarukira gusa mu bihugu by’iburengerazuba.

Ni ikibazo ku isi hose no mu bihugu byo mu turere dutandukanye nka Amerika y’Epfo (Brazil na Argentine), Uburasirazuba bwo hagati (Arabiya Sawudite na Leta zunze ubumwe z’Abarabu), Aziya (Ubuyapani n’Ubuhinde), Afurika (Afurika y’Epfo na Misiri), ndetse n’Uburusiya bwerekana ijanisha rinini ryo kugira uruhara ku bagabo.

Icyakora, Nigeria ntabwo yaje ku rutonde nubwo ifite umubare munini w’abagabo bafite uruhara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa