skol
fortebet

Flow La Movie wakoze indirimbo za Raggaeton zakunzwe ku isi n’umuryango we bahitanwe n’impanuka y’indege

Yanditswe: Friday 17, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Impanuka ikomeye y’indege yabereye muri leta zunze ubumwe za Amerika yahitanye ubuzima bw’abantu 9 harimo umuhanga mu gutunganya umuziki Flow La Movie ukomoka mu gihugu cya Puerto Rico n’umuryango we w’abantu bane.
Kuri uyu wa gatatu, Uyu mu poroducer wa Reggaeton,Flow La Movie, n’abandi bantu umunani baguye mu mpanuka y’indege yabereye muri Repubulika ya Dominikani.
Flow La Movie ufite imyaka 38, yari kumwe n’umugore we bamaranye imyaka irindwi, Debbie Von Marie Jimenez Garcia, n’umuhungu wabo (...)

Sponsored Ad

Impanuka ikomeye y’indege yabereye muri leta zunze ubumwe za Amerika yahitanye ubuzima bw’abantu 9 harimo umuhanga mu gutunganya umuziki Flow La Movie ukomoka mu gihugu cya Puerto Rico n’umuryango we w’abantu bane.

Kuri uyu wa gatatu, Uyu mu poroducer wa Reggaeton,Flow La Movie, n’abandi bantu umunani baguye mu mpanuka y’indege yabereye muri Repubulika ya Dominikani.

Flow La Movie ufite imyaka 38, yari kumwe n’umugore we bamaranye imyaka irindwi, Debbie Von Marie Jimenez Garcia, n’umuhungu wabo Jayden Hernandez w’imyaka 4, n’abandi bagenzi bane, bose bafitanye isano na La Movie, hamwe n’abapilote babiri.

Abandi bagenzi,bafite ubwenegihugu bwa amerika bamenyekanye ni Kellyan Hernández Peña w’imyaka 21, n’abangavu babiri bafite imyaka 18 na 13, ndetse na Verónica Estrella w’imyaka 26.

Abapilote 2 ni Luis Alberto Eljuri Tancredo w’imyaka 47 na Emilio Herrera w’imyaka 32, bombi bakaba batuye muri Dominikani.

Iyi ndege yari yerekeje i Orlando, muri Floride, ubwo yamanukaga igerageza kugwa nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya El Higüero, nk’uko sosiyete igenzura indege ya Helidosa Aviation Group yabitangaje kuri Twitter.

Itangazo ry’iyi sosiyete y’indege ryagize riti: "Helidosa Aviation Group iramenyesha kandi ibabajwe n’iyi mpanuka ikomeye yabaye kuri uyu wa gatatu y’imwe mu ndege zayo ... aho abakozi bose ndetse n’abagenzi bapfuye mu buryo bubabaje".

José Ángel Hernández, izina ry’ukuri rya Flow La Movie, yakoze ibihangano bya muzika nka "Te boté"ya Bad Bunny, Nicky Jam na Ozuna. Iyi ndirimbo yaje ku mwanya wa mbere mu ndirimbo zishyushye zo muri Amerika y’Epfo kuri Billboard nyuma y’ibyumweru 14 isohotse muri 2018.

Flow yasinyishije abahanzi benshi ku giti cye, barimo Nio Garcia, Casper Magico, D.OZi na Xound muri label ye bwite, ndetse yakoreye indirimbo abahanzi bo muri Amerika y’Amajyepfo nka Manuel Turizo, Don Omar, Natti Natasha, J Balvin, Myke Towers , Anuel AA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa