Floyd Mayweather yashyize hanze amafoto agaragaza ubwiza bw’indege ye y’akataraboneka [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 30, Mar 2019
Uwahoze ari umukinnyi w’iteramakofe ukunzwe na benshi ku isi,Floyd Mayweather uzwi nka “Mr Money”,yashyize hanze amafoto menshi agaragaza ubwiza bwindege ye bwite yaguze mu kayabo k’amafaranga yakoreye mu mirwano 50 yakinnye mu mateka ye.
Uyu mugabo w’imyaka 43 warinze asoza iteramakofe ataratsindwa,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ubwiza bw’indege ye imutembereza aho ashaka hose.
Floyd Mayweather uherutse kuzuza akayabo ka miliyari y’amadolari,yakoze agashya akorera miliyoni 9 z’amadolari mu minota ibiri gusa ubwo yakubitaga Umuyapani mu minsi ishize.
Iyi ndege Mayweather yayiguze akayabo ka miliyoni 60 z’amadolari muri Gashyantare umwaka ushize,nk’impano yihaye ku munsi we w’isabukuru ye.
Uyu mugabo uvuka muri Michigan muri US,yasoje iteramakofe muri Kanama umwaka ushize ubwo yakubitaga amakofe atagira ingano Connor McGreggor mu duce 10 gusa.
Mayweather amaze iminsi atembera muri iyi ndege ye aho yageze mu mijyi itandukanye nka Saudi Arabia, Hong Kong na Manchester.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *