skol
fortebet

Gare ya Nyabugogo hazindukiye abantu benshi bashaka kujya mu Ntara [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 16, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Inama y’abaminisitiri isubije muri Guma mu rugo kubera ubwiyongere bukabije bwa Covid-19,abantu benshi babyukiye muri gare ya Nyabugogo kugira ngo batahe hirya no hino.

Sponsored Ad

Ishusho y’Umunsi wa mbere wa Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere 8 yaranzwe n’aya mafoto y’aba bagenzi benshi cyane bari muri gare ya Nyabugogo.

Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, yafatiwemo ibyemezo birimo ibirebana n’amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ariko ayo gushyira Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani muri gahunda ya guma mu rugo.

Iyi gahunda igomba gutangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, itumye benshi mu baturage bongera kujya mu bice bitandukanye.

Gusa byo biratunguranye kuko nubundi nta modoka zari zemerewe kwerecyeza mu Ntara dore ko hari hasanzwe hariho gahunda ya Guma mu Karere.

Benshi mu bashaka kwerecyeza mu Ntara, baravuga ko bari basanzwe bikora ku munwa ari uko bagiye gukora imirimo y’umubyizi ku buryo babona mu gihe binjiye muri Guma mu rugo, byababera ihurizo rikomeye.

Refe:Ukwezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa