skol
fortebet

Gasabo: Hatanzwe ubusobanuro ku ijambo”Akabere” ryatinditse ku biro bya Karere

Yanditswe: Friday 22, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Akarere Ka Gasabo, bwasabye abantu kudaha agaciro ijambo ririmo ikosa ryitiriwe ko ryanditse ku biro by’aka Karere ,Batangaje ko ari ifoto y’incurano(Photoshop).

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mata 2022 , kumbugankoranyambaga hiriwe hacicikana ifoto igaragaza ku biro by’Akarere ka Gasabo yanditseho amagambo atariyo agaragaza ko ari ku Biro by’aka Karere.

Iyi foto igaraga nk’iyafashwe níjoro ,igaragaza ko kuri ibi biro,handitse ‘Akabere ka Gasabo’ aho kwandika ‘Akarere ka Gasabo’.

Umwe mu babishyize kuri Twitter y’Akarere ka Gasabo witwa Samuel Byansi Baker ,yanditse ubutumwa anegura agira ati”Yemwe mwabonye AKABERE KA GASABO”.Akomeza abaza ubuyobozi bwa Gasabo ati”Hari ikihe kibazo?”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasubije ubu butumwa ,bugira buti”Ibi ni Photoshop(Uburyo bukoreshwa mu guhindura ifoto uko umumntu ayishaka)”.Ntimubyiteho.

Ubu butumwa bw’Akarere ka Gasabo bukomeza bugira buti”Kandi aho gukwirakwiza ikinyoma wabanza ugashaka amakuru yizewe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa