skol
Kigali

Ghana:Indaya zazamuye ibiciro kubera izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 March 2022

Ikibazo cy’ubukungu bwifashe nabi muri Ghana cyashegeshe abantu mu ngeri zose, byatumye indaya nazo ziyemeza kuzamura ibiciro.

Mu mihanda imwe n’imwe yo mu mujyi w Accra, umurwa mukuru wa Ghana,hagaragara umubare munini w’indaya zirimo izikomoka muri Nijeriya, Côte d’Ivoire na Liberiya ziba zitembera zishaka abakiriya.

Benshi muribo bavugaga ko basaba amadorari 7 ku muntu ushaka kubasambanya mu gihe gito kiri hagati y’iminota 15 na 20 n’amadolari 40 kushaka ko bararana ijoro ryose.

Kubera izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ryagize ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa na serivisi mu bice byinshi by’isi, abakora imibonano mpuzabitsina muri icyo gihugu ngo ntibashobora gushimisha abakiriya babo ku giciro kimwe na mbere.

Umubare munini w’indaya wongereye igiciro ku kigero cya 100%. Umwe muri zo witwa Vivian, yavuze ko amafaranga yinjizaga yatangiye kumubana make guhera mu Kuboza umwaka ushize.

Icyakora ngo umwaka mushya waje ufite ikibazo kitoroshye. Ati: “Habayeho kwiyongera kw’ibiciro by’ibicuruzwa vuba aha. Kwishyura ubukode bw’inzu birangoye ubu ariyo mpamvu nazamuye igiciro cyanjye. Ibiryo birahenze cyane muri iyi minsi. Ndambara, n’ibindi byose. Ntabwo rero nshobora kugabanya igiciro cyanjye ”.

Uyu mukobwa wicuruza kandi yavuze ko ibiibazo by’amafaranga byugarije igihugu biri kubuza abakiriya be kumugana.

Yagize ati: “Byatumye abakiriya banjye bahunga".

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bashatse gutwika ku munsi w’ubukwe bwabo basohoka imbere y’abashyitsi bari...

Abageni bakoze agashya ubwo basohokaga bidasanzwe bagiye mu birori byabo...
15 May 2022 0

Indege yari itwaye abagenzi 122 yahiye iri guhaguruka Imana ikinga...

Indege yari itwaye abagenzi 122 yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari mu...
14 May 2022 0

Mukerarugendo yahuye n’uruva gusenya ubwo yasimbukaga umusozi muremure...

Umubyeyi uri mu kiruhuko hamwe n’umuryango we muri Espagne yapfuye ubwo...
14 May 2022 0

Umugeni yasubitse ukwezi kwe kwa buki kugira ngo azarebe umukino wa nyuma...

Umukobwa witegura ubukwe witwa Chloe Renwick n’umwe mu bafana benshi ba...
14 May 2022 0

Inkende zavuye mu ishyamba zikoresha pisine ya Hoteli abakiriya barahomba...

Ku wa gatatu,inkende zo mu ishyamba rituranye na Hoteli zishe ibirori...
14 May 2022 0

Abagore b’impanga babyariye abana b’abahungu icyarimwe no mu bitaro...

Jill Justiniani na Erin Cheplak, bakomoka muri Calfornia muri Amerika,...
13 May 2022 0