skol
fortebet

Grand P umuhanzi ufite ubumuga bumubuza gukura yatereye ivi umukunzi we ubyibushye cyane

Yanditswe: Wednesday 02, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amashusho y’umuhanzi ufite ubumuga bwo gukura Grand P yambika impeta umukunzi we Eudoxie Yao ubyibushye cyane akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.
Ubwo yari mu kiganiro cya WAM cyateguwe na Willy Dumbo, uyu muririmbyi w’umunya Gineya uri muri Côte d’Ivoire yapfukamye asaba uyu mukunzi we kuzamubera umugore.
Muri iki kiganiro cy’umunyamakuru Willy Dumbo, Grand P yagaragaje icyifuzo cyo gushyingiranwa na Eudoxie Yao imbere y’abantu bose barebaga Life TV.
Grand P"Uri ubuzima bwanjye. (...)

Grand P"Uri ubuzima bwanjye. Ugomba kureka ibihe byashize, byararangiye."

Nyuma y’aho Grand P ateye ivi,uyu mukunzi we w’umunya Cote d’Ivoire yamubwiye ko agiye kubitekerezaho, kuko atari umwizerwa kandi akaba adashaka kubana n’umugabo umuca inyuma.

Icyakora, Eudoxie Yao yemeye kwambikwa impeta y’uyu muhanzi. Hategerejwe igisubizo cye vuba aha.

Ibi bije nyuma y’ukwezi aba bombi batandukanye, bivugwa ko Grand P yaciye inyuma uyu mukunzi we.

Icyo gihe, Grand P yagaragaye ahoberana n’undi mugore kandi byavuzwe ko ariyo mbarutso yatumye Eudoxie yigendera. Yagiye kuri Facebook atangaza ko batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa