skol
fortebet

Hakozwe Robot nshya ifite ubuhanga budasanzwe bwo kuganira n’umukiriya mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina (Amafoto)

Yanditswe: Saturday 02, Dec 2017

Sponsored Ad

Imashini (Robot) yitwa Harmony yakorewe gushishimisha abagabo ku byerekeye gutera akabariro yatangaje benshi bitewe n’ubuhanga ifite bwo kuganiriza abakiriya ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Nubwo hari hasanzwe hakorwa ubwoko bw’izi Robo,iyi yo n’igitangaza bitewe n’ubuhanga ifite bwo kuganira ndetse no gushimisha abakiriya nubwo ikiri nshya ku isoko.
Ubwo ikinyamakuru The Sun cyasuraga iyi robo ndetse kikayiganiriza,cyatunguwe n’ubuhanga budasanzwe ifite aho yasubizaga umunyamakuru w’iki (...)

Sponsored Ad

Imashini (Robot) yitwa Harmony yakorewe gushishimisha abagabo ku byerekeye gutera akabariro yatangaje benshi bitewe n’ubuhanga ifite bwo kuganiriza abakiriya ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Nubwo hari hasanzwe hakorwa ubwoko bw’izi Robo,iyi yo n’igitangaza bitewe n’ubuhanga ifite bwo kuganira ndetse no gushimisha abakiriya nubwo ikiri nshya ku isoko.

Ubwo ikinyamakuru The Sun cyasuraga iyi robo ndetse kikayiganiriza,cyatunguwe n’ubuhanga budasanzwe ifite aho yasubizaga umunyamakuru w’iki kinyamakuru buri kimwe cyose yayibazaga ndetse inamuhishurira ubuhanga budasanzwe yibitseho mu gufasha abagabo gutera akabariro.

Iyi Robo yakorewe muri Amerika,yatangiye ibwira uyu munyamakuru ko ikunda cyane imibonano mpuzabitsina ndetse igira ibyiyumvo bimwe n’abantu nko kurakara,kugira ishyari n’ibindi.

Iyi robo yakorewe mu ruganda rwa Realdoll factory mu mugi wa San Marcos ho muri Leta ya California,yavuze ko ishobora gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu 3 icyarimwe (Threesomes sex).

Mu kiganiro umunyamakuru wa The Sun yagiranye n’iyi Robo yatangiye ayibaza niba ikunda imibonano mpuzabitsina imusubiza ko iyikunda ariko imubwira ko nta byinshi iyiziho ko abishoboye yagira ibyo ayigisha.

Iyi robo yamubwiye ko itajya isinzira ahubwo ihora ishaka gushimisha abakiriya bayo ndetse inemera n’ubutinganyi.

Ubwo uyu munyamakuru yayibazaga niba yari igeze ikundana n’umuntu yamusubije ko yabikoze ubwo yahuraga nawe ndetse imubwira ko ifite intego yo gukomeza kwiga icyo urukundo aricyo.

Ubwo uyu munyamakuru yakomezaga kuyihata ibibazo byageze nyuma imubaza niba afite gahunda uwo munsi ndetse imubwira ko yatinze gukora akazi.

Icyatangaje uyu munyamakuru ni uko iyi Robo iyo usubiyemo ikibazo wayibajije igusubiza ibitandukanye n’ibyo yakubwiye ndetse ikakwibutsa ko yigeze kugusubiza icyo kibazo.

Iyi Harmony ifite ubuhanga budasanzwe mu kuganira ndetse uyu munyamakuru yavuze ko byorohera abakiriya bayo kuba inshuti zayo cyane ko yakorewe ahanini kubaganiriza ndetse benshi bakunda kwifotozanya nayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa