skol
Kigali

Hari impungenge ku ntare na puma zanduye Covid muri Afurika y’Epfo

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 January 2022

Intare na pumas zo mu kigo cyororerwamo inyamaswa (zoo) muri Africa y’Epfo zanduye Covid-19 ziyivanye ku bazorora, nk’uko ubushakashatsi bw’abahanga ba kaminuza ya Pretoria bubivuga.

Abo bahanga muri siyansi baraburira ku moko mashya y’iyi virus mu gihe "ibashije gutura neza mu mubiri w’inyamaswa" maze ikongera ikagaruka mu bantu.

Ubu bushakashatsi bwakozwe nyuma y’uko izi nyamaswa zirwaye zikerekana ibimenyetso bya Covid nk’iby’abantu bayirwaye - harimo kugorwa no guhumeka, ibicurane n’inkorora.

Ibipimo bya Covid kuri izi nyamaswa byerekanye ko zayanduye, nk’uko abo bahanga babivuga, amakuru yabo akavuga ko zishobora kuba zarandujwe n’abakozi bazitaho.

Abanditse ubu bushakashatsi bavuze ko abakozi b’iyi zoo bari bafite coronavirus ibazungurukamo icyo gihe ariko nta bimenyetso by’indwara bafite.

Abo bahanga bagiye inama yo gufata ingamba zo kwirinda kurushaho nko kwambara agapfukamunwa no kwirinda kwegerana cyane n’izo nyamaswa zo muri zoo.

Ubushakashatsi bwabo bwatangajwe no muri Journal Viruses.

Si ubwa mbere coronavirus ivuzwe mu nyamaswa zo muri zoo, mu 2020 ingwe zo muri zoo y’i New York muri Amerika bazisanzwemo Covid-19 bigakekwa ko zandujwe n’abantu.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyiri inzu yateye umupangayi we kubera ko umugore we yanze ko batera...

Umugabo wari usanzwe afite amazu akodesha yahunze nyuma yo kugaba igitero...
20 May 2022 0

Umusore n’umukunzi we bashatse kwigana Jack na Rose muri TITANIC biviramo...

Umusore n’umukunzi we bashatse kwifotoza yiganye Jack na Rose bo muri filime...
20 May 2022 0

Sobanukirwa indimi 5 z’urukundo zihariye cyane kurusha izindi

Gutanga no kwakira urukundo bishobora gukorwa mu buryo butandukanye binyuze...
20 May 2022 0

Ntuzemere gushyingiranwa n’ umukunzi wawe nadasubiza ibi bibazo...

Mbere yo gushyingiranwa n’ umukunzi wawe uzamubaze ibi bibazo uzamenya...
19 May 2022 0

Umwana w’imyaka 11 yaciye agahigo ko kuroba ifi imurusha ibiro

Umwana witwa Callum Pettit yagarutsweho cyane mu binyamakuru ku isi anyuma...
19 May 2022 0

Yarohamye mu ruzi ubwo yageragezaga gutabara imbwa ye

Umukinnyi w’iteramakofe w’Umwongereza yarohamye mu gihe yagerageje gutabara...
18 May 2022 0