Umubu ufite ubunini buruta ubw’umubu usanzwe inshuro 10 , wavumbuwe mu Bushinwa n’umugabo witwa Zhao Li wawubonye mu misozi miremire yo mu ntara ya Sichuan.
Uyu mugabo yavuze ko uyu mubu yawubonye mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize,gusa yanga guhita atangaza ubushakashatsi bwe,kuko yashakaga kureba neza ko uruta umubu usanzwe.
Li yavuze ko mu bipimo yakoze,yasanze uyu mubu ufite uburebure bwa sentimetero 5 ndetse n’amababa yawo areshya na sentimetero 11,5.
Li yavuze ko uyu mubu nta gushidikanya ariwo munini kurusha iyindi yose ku isi ndetse yiteguye kuwujyana mu nzu ndangamurage yo mu Bushinwa kugira ngi bamukerarugendo baze kuwukoraho ubushakashatsi.
Uyu muhanga mu bijyanye n’ibinyabuzima Li,ntiyigeze atangaza niba uyu mubu ushobora guteza indwara z’ibyorezo nkuko hari imibu itera malariya.
Ibitekerezo
Ese mwari muzi ko UMUBU ariyo nyamaswa mbi kurusha izindi zose ku bantu?Niwo wica abantu benshi kurusha izindi nyamaswa.Udutera Malaria yica abantu barenga 1 million buri mwaka.Abantu barwara Malaria buri mwaka,barenga 500 millions.Ariko tujye twibuka ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,indwara n’urupfu bizavaho burundu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo si izaba paradizo,dusaba "gushaka imana cyane" ntiduheranwe gusa n’ibyisi (Zefaniya 2:3).