skol
fortebet

Ibaruwa yandikiwe Nelson Mandela yagurishijwe miliyoni zisaga zirindwi

Yanditswe: Sunday 18, Dec 2016

Sponsored Ad

Ibaruwa umukinnyi w’ ikirangirire mu iteramakofi Mohammed Ali yandikiye Nyakwigendera Nelson Mandela yagurishijwe ibihumbi 7.200 by’ama Pawundi (arenga 7.200.000 mu manyarwanda).
Iyi baruwa yandikishije imashini, iriho umukono w’ikirangiririre mu mukino w’iteramakofi, muri Afurika y’Epfo" Muhammad Ali yoherejwe mu 1993.
Yagurishirijwe muri cyamunara yabereye mu mujyi wa Devizes. Uwayiguze, Andrew Aldridge yagize ati : "Ntikwaba ari ugukabya kuvuga ko Mohammad Ali yari umuntu ukomeye w’ibihe (...)

Sponsored Ad

Ibaruwa umukinnyi w’ ikirangirire mu iteramakofi Mohammed Ali yandikiye Nyakwigendera Nelson Mandela yagurishijwe ibihumbi 7.200 by’ama Pawundi (arenga 7.200.000 mu manyarwanda).

Iyi baruwa yandikishije imashini, iriho umukono w’ikirangiririre mu mukino w’iteramakofi, muri Afurika y’Epfo" Muhammad Ali yoherejwe mu 1993.

Yagurishirijwe muri cyamunara yabereye mu mujyi wa Devizes.
Uwayiguze, Andrew Aldridge yagize ati : "Ntikwaba ari ugukabya kuvuga ko Mohammad Ali yari umuntu ukomeye w’ibihe byose mu rwego rwa siporo kandi Nelson Mandela yabaye umwe mu bantu bakomeye cyane mu kinyejana gishize."

Iyi baruwa yanditswe n’umunyamabanga wihariye ayoherereza umuyobozi wa Hoteli Elangeni mu mujyi wa Durban, aho iki gihangange mu iteramakofi yari acumbitse icyo gihe.

Ibaruwa igira iti :

Kuri Bwana Mandela,

Nyemerera nkugezeho, wowe na ANC, akababaro ntewe no kumva urupfu rwa Chris Hani. Amasengesho yanjye ari ku muryango wa Bwana Hani n’abaturage ba Afurika y’Epfo muri ibi bihe bikomeye.

Nkoherereje aya makuru yerekeye urugendo rwanjye n’aho nzanyura niba ushaka kumvugisha [mbere y’umubonano wacu ku itariki ya 19/4/1993]

Cape Sun - 13-16 z’ukwa Kane Telefoni: 021 238844

Fax: 021 238875

Johannesburg Garden Court- 16-22 z’ukwa Kane Telefoni: 011 297011

Fax: 011 290515

Ku bushake bw’Imana, ndasenga ngo Imana ikurinde.

Uwawe,

Muhammedi Ali.

Henry Aldtidge na Son bavuze ko ibaruwa yaguzwe n’umuntu usanzwe akusanya ibintu by’agaciro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Byari byitezwe ko iri bubyazwe amafaranga ari hagati ya 6.000 na 8.000 by’amapawundi (arenga 6.000.000 na 8.000.000 mu manyarwanda)


Muhammad Ali yamaze ibyumweru bibiri muri Afurika y’Epfo mu 1993

Ibaruwa kandi irimo n’igisobanuro cy’impamvu izina rya Muhammad Ali ryanditswe nabi n’umunyamabanga wihariye, wagurishije ibaruwa.


Chris Hani, uri ku ifoto hamwe na Nelson Mandela mu 1990, yishwe mu 1993 mbere gato y’uko Ali agera muri Afurika y’Epfo

"Muhammad Ali yari ari muri Afurika y’Epfo mu rugendo rugufi mu kwezi kwa Kane 1993, ahagera mbere gato y’iyicwa rya Chris Hani ku itari ya 10 z’ukwa Kane.

"Hani yari umuhuzabikorwa mukuru w’umutwe Umkhonto We Sizwe, umutwe w’ishyaka African National Congress (ANC), wari ufite intwaro.

"Yarwanyaga bikomeye politike ya guverinoma ya ba gashakabuhake aza kwicwa n’umuhezanguni hanze y’inzu ye mu gace ka Boksburg.

"Ali yageze muri Afurika y’Epfo mu gihe igihugu cyari gihagaze ku buce, kandi hanashoboka ko intambara y’umwiryane iba.

"Yitabiriye imihango yo gushyingura Hani kuri sitade ya FNB mu mujyi wa Johannesburg ku itariki ya 19/4/1993 ageze imbere y’ikuvunge cy’abantu baririmba bati "Ali! Ali!"

Bwana Aldridge yavuze ko Mandela yagumanye ifoto ari kumwe na Ali ku ntebe y’ibiro bye ndetse n’igitabo cye yakundaga kurusha ibindi, mu myaka ye ya nyuma, yari fotokopi y’igitabo cya Ali kivuga ku buzima bwe.

Source: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa