skol
fortebet

Ibiteye amatsiko ku nzu ihenze ku isi yaguzwe n’igikomangoma cya Arabia Saudite-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 22, Dec 2017

Sponsored Ad

Igikomangoma cya Arabia Saudite ,Prince Mohammed Bin Salman cyaguze inzu ihenze kurusha izindi iherereye mu gihugu cy’Ubufaransa yubatswe kuva muri 2008 imirimo isozwa muri 2011 bivuze ko yamaze imyaka 3 yubakwa.
The New York Times yanditse ko iyi nzu yaguzwe muri 2015 ariko bikomeza kugirwa ibanga rikomeye. Gusa iki kinyamakuru kivuga ko mu iperereza ryakozwe basanze yagaruguzwe na kompanyi ya Mohammad Bin Salman.
Iyi nzu igurwa ntibyigeze bimenyekana mu gihugu cya Saudi Arabia ariko (...)

Sponsored Ad

Igikomangoma cya Arabia Saudite ,Prince Mohammed Bin Salman cyaguze inzu
ihenze kurusha izindi iherereye mu gihugu cy’Ubufaransa yubatswe kuva muri 2008 imirimo isozwa muri 2011 bivuze ko yamaze imyaka 3 yubakwa.

The New York Times yanditse ko iyi nzu yaguzwe muri 2015 ariko bikomeza kugirwa ibanga rikomeye. Gusa iki kinyamakuru kivuga ko mu iperereza ryakozwe basanze yagaruguzwe na kompanyi ya Mohammad Bin Salman.

Iyi nzu igurwa ntibyigeze bimenyekana mu gihugu cya Saudi Arabia ariko iperereza ryerekanye ko ibyangobwa byayo byanditse kuri kompanyi ya Mohammed Bin Salman.

Muri 2015 ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ko Salman yaguze inzu n’umuturage wo mu Bufaransa y’agaciro ka miliyoni 590 z’amadorali ariko baza gusanga ari ibuhuha ahubwo basanga yaraguze inzu ifite agaciro ka miliyoni 272 z’amadorari y’Amerika

Iyi nzu yubatse muri komine ya Louveciennes mu burengerazuba bw’igihugu cy’Ubufaransa, iri mu gace karimo inyubako zikomeye ,harimo za Versaille n’izindi.Yubatse kuri hegitari 23 zose naho yo ubwayo ikaba ifite metero kare ibihumbi bitanu (5000m2).

Iyi nzu yahawe izina rya Château Louis XIV.Ifite agaciro ka miliyoni 275 z’amayero ni ukuvuga asaga miliyari 272 mu manyarwanda.

Igikomangoma Mohammed Bin Salman cyasigiwe ingoma na se witwaga Salman, yavutse tariki ya 31 Kanama 1985, akaba ri umwana wa mbere mu bana batatu.

IHERE IJISHO:












Uko niko imbere mu nzu hameze

Piscine yayo




Hanze yayo







Ubusitani buteye amabengeza

Ibitekerezo

  • Ariko isi we. Disi ugatunga nk’ibi warangiza ugapfa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa