skol

Ibiyobyabwenge byatumye umugabo yica igitsina akoresheje umukasi

Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018

Umugabo w’umunya Kenya witwa Dominic Mugo yahisemo kwiyahura yica igitsina cye bimuviramo urupfu kubera amaraso menshi yavuye nyuma yo kugikata aho bivugwa ko yafashe uyu mwanzuro ugayitse nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge.

Uyu mugabo w’imyaka 55 ukomoka mu gace kitwa Ngerwe,yafashe umwanzuro ugayitse wo kwiyahura yiciye igitsina,ajya mu nzu ye arafunga aragikata niko kuva amaraso menshi bimuviramo urupfu.

Mugo usanzwe ari umuhinzi yiyahuye mu gitondo cyo ku munsi w’ejo,kubera uburibwe avuza induru cyane byatumye abaturanyi be binjira mu nzu basanga ari kuvirirana,bamujyana kwa muganga igitaraganya gusa ntiyabasha kurokoka kubera amaraso menshi yatakaje.

Umukuru wa polisi mu ntara ya Embu witwa Jeremiah Tumo yatangarije abanyamakuru ko uyu mugabo ariwe wiciye igitsina gusa yari yataye umutwe kubera ibiyobyabwenge yari yanyoye.

Yagize ati “Nibyo koko Mugo yiciye igitsina nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge byinshi.Abaturage batubwiye ko bamutinyaga kubera ko yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge.Ibi bikwiriye kubera isomo abantu ko gukoresha ibiyobyabwenge ari bibi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa