skol
fortebet

Ibyishimo ni byose ku mugabo wagabanyije ibiro 32 mu mwaka umwe abifashijwemo n’amagi

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo yavuze uburyo yatakaje ibiro birenga 30 ubu akaba "yumva yaragabanutseho nk’imyaka 10" nyuma yo gufata umwanzuro wo kurya amagi menshi byatumye arya arenga 2000 mu myaka ibiri.
Ross Macfarlane, ufite imyaka 34, ukomoka mu mujyi wa Edinburgh mu Bwongereza yagerageje guhagarika indyo zimwe na zimwe mu gihe cyashize kugira ngo agabanye ibiro ariko ntibyamukundira,cyane ko umubyibuho ukabije wamuteye ibibazo birimo n’umuvuduko w’amaraso muri Kanama 2021.
Uyu muhanga mu bya IT, wapimaga (...)

Uyu muhanga mu bya IT, wapimaga ibiro bisaga 130 yahisemo kwibanda ku kurya amagi akungahaye kuri proteine,hanyuma ashyiraho n’uburyo bushya bwo gukora siporo.

Yahagaritse ibiryo bitunganijwe mu nganda ndetse n’ibyo yaguraga bakabimugemurira hanyuma atangira kurya amagi agera kuri atandatu buri munsi,byatumye arya amagi 2000 mu myaka ibiri ishize.

Mu mezi 12 gusa, Ross avuga ko yagabanutseho ibiro bisaga 32. Ubu ageze ku biro 87 kandi byatumye ubuzima bwe bwongera kuba bwiza abikesheje amagi.

Ross yagize ati: "Byambereye igihe cyo kwiga no kugira ubunararibonye ku bijyanye n’indyo,ikintu kinini ntabwo ari ugutekereza ku mirire ahubwo n’ugutekereza impinduka mu buzima.

Ubu ndumva nifitiye icyizere muri njye, ubu nambara amapantaro mato, nsinzira neza, umutima wanjye uterera munsi ya 60bpm kandi urugero rw’amaraso yanjye na cholesterol ni ibisanzwe. Ndumva ari byiza,kugabanya ibi biro nicyo kintu cyiza cyane nigeze gukora .

Ntangira umunsi wanjye ndya hagati y’amagi atatu n’atandatu - ugereranyije agera ku 2000 mu myaka ibiri ishize."

Ross yakomeje agira ati: "Nari umusore usanzwe. Mfite akazi ko mu biro n’ubushake bwo gukora akazi buri munsi, nagiraga ingendo z’ubucuruzi ndetse n’imibereho myiza hamwe n’incuti zanjye.

Imyaka myinshi yo kurya nabi yatumye ngira ibiro byinshi - kurya hanze cyane, gusabana,gusangira inzoga n’inshuti - cyari igihe kibi kuri njye.

Umubano wanjye n’ibiryo nawuvuga nk’umubano usanzwe w’abantu. Najyaga kurya indyo yuzuye ariko nkisubiraho,nakomezaga kubyibuha ibyo nakora byose."

Uyu mugabo avuga ko ikimushimisha cyane aruko ubu yambara ipantaro ntoya ndetse ubu yahinduye uko yari abayeho akibyibushye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa