skol
fortebet

Ibyokurya byafashije umuhungu gutera inda abakobwa 2 b’impanga [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 09, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutekeno muke mu gihugu cya Cameroon by’umwihariko mu gace k’abavuga icyongereza ikomeje gutuma abaturage bicwa n’inzara ariyo mpamvu yatumye abakobwa 2 bavukana baterwa inda n’umusore umwe uri mu kigero cyabo.

Sponsored Ad

Uwitwa Ayisha Toginia niwe washyize hanze ubuzima bubi aba bakobwa b’impanga bafite imyaka 16 barimo, aho yavuze ko batewe inda n’umuhungu bangana bitewe na se ubabyara.

Se w’aba bakobwa ari mu bukene bukabije ndetse ngo ntakibasha kubona igitunga umuryango we ariyo mpamvu yahaye aba bakobwa be uyu mwana mugenzi wabo ngo abafashe kubona icyokurya cyane ko ngo we iwabo bifashije.

Uyu Ayisha Toginia yagize ati “Nahuye n’abakobwa 2 b’impanga. Se ntabwo ashobora kubabonera ibibatunga nubwo batwite.

Iyi ntabwo ari inkuru nziza ariko n’urugero rwiza rw’ubuzima bubi bw’abantu batuye muri Cameroon ikoresha icyongereza.

Uyu muryango wari utuye ahitwa Tole aho aba bakobwa 2 bavukana batewe inda n’umuhungu bangana wo mu gace k’iwabo mbere y’uko umutekano muke uza, bakimukira ahitwa Muea ku nshuti ya se imena amabuye ikayahinduramo garaviye.

Uyu yakomeje avuga ko aba bakobwa bongeye kwimuka kubera iyi nshuti ya se yashakaga kubasambanya.

Aba bakobwa babayeho mu buzima bubi kuko baba mu nzu itagira inzugi n’amadirishya ndetse ngo barara kuri matela hasi ndetse ngo iyi nzu babamo ituranye n’ibihuru birimo ibikoko bitandukanye.

Uyu mugore yavuze ko impamvu nyamukuru yafashije uyu muhungu gutera inda aba bakobwa ari uko yemeye kubagaburira.




Aba bakobwa b’impanga batewe inda ku myaka 16 gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa