skol

Icyamamarekazi mu mukino wa Taekwondo kiri kurira ayo kwarika kubera uburebure bwacyo bwakibujije kubona umugabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 05, Jan 2019

Umwongerezakazi witwa Jade Slavin ukomoka mu gace kitwa Durham ari kurira ayo kwarika kubera ko nta basore bamubaza izina bitewe ahanini n’uburebure bwe bwa metero imwe na sentimetero 900.

Jade w’imyaka 26, yavuze ko abasore bo hirya no hino ku isi badakunda abakobwa barebare ndetse abona bizamugora kubona umugabo umurongora.

Uyu mukobwa yavuze ko yakuze yanga uburebure bwe ndetse rimwe na rimwe yajyaga ashaka kwiyahura kubera ko benshi bamwangaga,ariko aza kububyaza umusaruro yinjira mu mukino wa Taekwondo watumye aba icyamamare ku isi.

Jade winjiye mu byo kumurika imideli kugira ngo yikuremo ibitekerezo byo kwiyahura,yabivuyemo afite imyaka 21 ubwo umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yamusabaga kwitabira amarushanwa ya Commonwealth,arabikora ndetse yegukana imidali.

Jade Slavin yegukanye umudali wa zahabu mu marushanwa ya Commonwealth Championships yabereye Glasgow muri 2014 ndetse yegukana imidali y’isi 2 n’iy’Uburayi.

Jade yahishuye ko gutwara iyi midali ikomeye yabifashijwemo n’uburebure bwe ndetse yemeza ko nubwo yishimiye ibyo yagezeho afite ubwoba ko atazabona umugabo.

Yagize ati “Nkiri ku ishuli nangaga uburebure bwanjye.Numvaga mfite isoni ndetse rimwe na rimwe nkumva nshaka kwiyahura.Abantu barantukaga cyane bakavuga ko ndi mubi ariko uburebure bwanjye bwamfashije kugera kuri byinshi.

Mpura n’imbogamizi nyinshi iyo ngiye kugura imyenda kuko mbura inkwiriye.Abahungu benshi banga ko dukundana kubera ko ndi muremure.Nifuza kubona umusore tureshya tugakundana ariko mu gace ntuyemo nta numwe nabona.”

Jade yabwiye abanyamakuru ko nubwo ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kwinjira mu ikipe y’igihugu ya Taekwondo,afite ikibazo ko atazabona umugabo kuko amaze kugira imyaka 26 nta musore urifuza ko bakundana.

Ibitekerezo

  • Mfite 1m95 mfite 30ans. ndumva nta kibazo cyaba hagati yacu bitewe n’uburebure. Mukosore centimetero 900 ntizibaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa